RURA
Kigali

Ikirego cyo gusambanya umugore Odell Beckham yari ahuriyeho na Diddy cyateshejwe agaciro

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/03/2025 10:59
0


Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamerika, Odell Beckham Jr. n’umunyarwenya Druski bashyizwe mu kirego kimwe na Sean "Diddy" Combs bashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.



Uwitwa Ashley Parham ni we watanze ikirego, aho ashinja Diddy kuba yaramufashe ku ngufu mu mwaka wa 2018, afatanyije n’abandi bantu batandukanye, barimo Beckham na Druski.

Muri icyo kirego cyavuguruwe, Parham avuga ko yari kumwe n’umugabo wavuganaga na Combs, avuga ko atigeze ashimishwa no kubona bavugana kuko yatekerezaga ko Combs yagize uruhare mu rupfu rw’umuraperi Tupac Shakur. Nyuma y’iyo mvugo, ngo Combs yamubwiye ko azabizira.

Parham avuga ko nyuma y’ukwezi, ubwo yari mu rugo rw’umugabo umwe muri California, Combs yinjiranye aho hantu n’abandi bantu barimo na Beckham na Druski. Yemeza ko Combs yamuteye ubwoba akoresheje icyuma, mbere yo kumufata ku ngufu akoresheje 'telekomande.'

Yongeyeho ko Druski yamusutseho amavuta atuma anyerera cyane mbere yo kumufata ku ngufu, avuga ko kandi yanakorewe ihohoterwa n’undi mugabo bari bitiriye izina rya "Cornelius," ubu ahamya ko ari we Beckham.

Nyuma y’icyo gikorwa kibi, Parham yahise ajya gutanga ikirego kuri Contra Costa Sheriff’s Office.

Polisi yavuze ko yatangiye iperereza kuri ibyo birego ku wa 23 Werurwe 2018, ariko basanga nta shingiro bifite.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, abunganira Combs bavuze ko ibyo baregwa ari ibinyoma bidafite ishingiro. Bavuze ko Combs atigeze aba muri Orinda, California, aho Parham avuga ko ibyo byabereye.

Druski na Beckham na bo bahakanye ibyo baregwa. Druski yavuze ko mu mwaka wa 2018 yari akiri umusore w’umukene, utaramenyekana muri sinema cyangwa itangazamakuru, bityo kuba izina rye ryagaragaye muri iki kirego ari ibintu bidafatika.

Odell Beckham Jr. na we yahise avuga kuri ibyo birego, yandika kuri X (Twitter) ati: "Ndababwiza ukuri, iyi si ntisobanutse na gato. Imana ni yo izatsinda. Nzi uwo ndi we, nzi uwo uri we. Izina rizasobanuka. Ibi ni ubuswa."

Sean "Diddy" Combs amaze kuregwa mu manza nyinshi zivuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ari mu gihome nyuma yo kwangirwa ingwate, kandi ategereje kuburanishwa muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu 2020, Beckham yaje mu Rwanda hamwe n’inshuti ze zirimo umukunzi we Lauren Wood, aho basuye ibice bitandukanye birimo ingagi zo mu Birunga.

OBJ amaze gukinira amakipe abiri azwi kuva yakwinjira muri Shampiyona ya NFL muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuye muri Kaminuza. Yakiniye New York Giants kuva mu 2014–2018, nyuma aza kwerekeza muri Cleveland Browns.

Mu 2018 yigeze guca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ukina ku ruhande muri NFL uhembwa amafaranga menshi kuko icyo gihe amasezerano y’imyaka itanu yasinye muri New York Giants yari ahagaze miliyoni 95.

Polisi yatesheje agaciro ikirego Odell Beckham Jr. yaregwagamo gufatanya na P. Diddy gusambanya umugore

Umunyarwenya Druski na we yari ari muri iki kirego

P. Diddy uregwa ibyaha bifitanye isano n'ihohotera rishingiye ku gitsina azaburanishwa muri Gicurasi 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND