Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 abanyarwanda baba mu gihugu bari mu gikorwa cy'amatora y'Umukuru w'igihugu. Paul Kagame usanzwe kuri uyu mwanya wa Perezida ndetse akaba n'umwe mu bakandida bahatanira kuyobora manda y'imyaka 7 ikurikiyeho, na we ni umwe mu banyarwanda bamaze gutora.
Paul Kagame ni umwe mu banyarwanda batoye mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017, akaba yatoye ahagana isaa Tanu z'amanywa atorera mu mujyi wa Kigali mu Rugunga ku biro by'itora biri kuri APE Rugunga mu mudugudu w'Imena. Paul Kagame yageze ku biro by'itora ari kumwe n'itsinda ririmo umufasha we Madamu Jeannette Kagame ndetse n'abana babo.
Ubwo Paul Kagame yari ageze ku biro by'itora
Ibyishimo byari byose,..bari kwinjira mu cyumba cy'itora
Paul Kagame bamwereka umuryango anyuramo ajya gutora
Hari abanyamakuru benshi cyane bakurikiranaga igikorwa cy'amatora
Arinjira mu cyumba cy'itora,.. Madamu Jeannette Kagame na we bari kumwe
Paul Kagame na we yabanje kwerekana Indangamuntu ye
Paul Kagame na we yatoye,....hano ijwi rye arimo kurishyira ahabugenewe
Madamu Jeannette Kagame na we yabanje kwerekana Indangamuntu
Madamu Jeannette Kagame na we yitoreye uwo aha amahirwe yo kuyobora u Rwanda
Abana ba Paul Kagame ku biro by'itora mu mudugudu w'Imena
Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame,...Ibyishimo byari byose
Paul Kagame yatoreye mu mudugudu w'Imena
Paul Kagame mu gikorwa cy'amatora
AMAFOTO: Ashimwe Constantin / Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO