Umuzungukazi w'Umunyamerikakazi witwa Krystena Murray yareze ibitaro bya IVF nyuma y’uko bakoze amakosa mu gikorwa cya ‘Surrogacy’ akisanga yabyaye umwana w’umwirabura.
Surrogacy ni uburyo buri gukoreshwa cyane muri iyi minsi, bukaba bukoreshwa n’abantu bashaka umwana ariko bagashaka undi muntu umutwita utari hagati yabo. Gusa ubu buryo bushobora no gukoreshwa ku mugore ushaka gutwita ariko atahuye n’umugabo aho hahuzwa intanga ngabo n'intanga-ngore, ari nabyo byakozwe kuri uyu mugore.
Muri Gicurasi 2023, ibyishimo byari byose kuri Krystena
Murray ubwo yari amaze kumenya ko atwite nyuma yo kuva muri ibi bitaro bya IVF.
Gusa mu Kuboza k’uwo mwaka uyu mugore yaje kwisanga yibarutse umwana
w’umwirabura kandi we ari umuzungu, ndetse n’uwamuhaye intanga ari umuzungu.
Muri Mutarama 2024 nibwo Krystena Murray yagiye gukoresha
ibizami by'uturemangingo ndangasano (DNA), ibisubizo byaje
bigaragaza ko uyu mwana ntaho ahuriye n’uyu ukwiye kuba ari nyina.
Nyuma yo kumenya ko amakosa yakozwe n’ibi bitaro bya IVF
Clinic ubwo bahuzaga intanga, Murray yarabyakiriye yemera kurera umwana ariko
nyuma ababyeyi b’uyu mwana(ba nyiri intanga) barega bashaka umwana wabo ndetse
birangira banamuhawe, ariko guhita nawe arega ibitaro.
Krystena Murray mu marira, ati:”Gutwita umwana, ukamukunda,
ukamubyara, ukubaka urukundo rutajegajega hagati y’umwana na nyina, bikarangira
umutwawe. Sinzigera nkira ibi.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru gisobanura iby’icyo kirego cye,
yakomeje ati:”Nari nishimye. Nari umubyeyi. Yari umuhungu mwiza cyane, ariko
byaragaragaraga ko hari ikintu kitameze neza.
Umwana wanjye si uwanjye ku bijyanye n’utunyangingo(DNA).
Ntabwo afite amaraso yanjye, ntafite amaso yanjye, ariko azahora ari umuhungu
wanjye.”
Uyu mugore yemeye gutanga umwana ataruhanyije nyuma y’uko
abanyamategeko be bamubwiye ko nta mahirwe yo gutsinda uru rubanza afite, dore
ko nawe yari yarakoze ibizami akabona ko atari uwe nubwo ariwe
wamutwise.
Uyu mwana yahise ajyanwa n’ababyeyi be ba nyiri za ntanga
zahurijwe muri Murray, ndetse anahindurirwa amazina.
TANGA IGITECYEREZO