RURA
Kigali

Imyitwarire 7 iranga abantu badashobora kwihanganira kubona abandi batera imbere

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:26/02/2025 16:13
0


Mu myaka myinshi, nabonye ko hari abantu bashobora kudashimira intambwe abandi batekereza, ndetse rimwe na rimwe bakabikora mu buryo butagaragaza ibyishimo. Muri iyi nyandiko, turerekana imyitwarire 7 y’abantu bashobora kuba bafite ikibazo cyo kwemera intambwe abandi batekereza.



Ibi bimenyetso bizagufasha kumenya uko witwara mu gihe uhura n’abantu bashobora kugaragaza kutishimira ibyo wagezeho.

1) Bagabanya ibikorwa by’abandi

Abantu batishimira intambwe abandi bateye akenshi bagenda bagabanya ibyiza abandi bagezeho. Iyo wagaragaje ko wageze ku ntego, bashobora kuvuga ko byabaye impanuka cyangwa se ko nta kintu gikomeye kirimo. Ibi bikomoka ku bwoba bwabo,bikabatera kumva batarageze ku byo bifuza.

2) Bagaragaza umutima mwiza kandi ari irari

Hari abantu bagira amagambo meza ariko akenshi yaturutse ku irari ryabo. Abo bantu bashobora kugaragaza impungenge z’ibyo abandi bagezeho, bakagira impungenge zuko utazishimira ibyo bagezeho. 

Ibi bishobora gutera umuntu kumva ko ibyo yakoze atari byiza, kandi ibi bishobora gutuma utabona impamvu zo gukomeza gukora ibirenze ugacika intege.

3) Bagereranya ibikorwa byawe n’ibyabo

Aba bantu ntibashaka kureba ibintu mu buryo bwabo bwite, ahubwo bagerageza guhuza ibyo abandi bakoze n’ibyo bo bashobora kuba baragerageje. 

Bakunda guhubuka mu kugereranya ibikorwa byawe n’ibyo bo bakoze, bakumva ko iyo utabigerageje nkabo uba uri inyuma. Ibi bituma ugira ikibazo cyo kumenya niba ibyo ukora bifite agaciro cyangwa niba biterwa gusa n’ukuntu babona ibintu.

4) Bashobora kubona ububabare bw’abandi nk’itsinzi yabo

Abantu bashobora gutanga urwenya cyangwa kwishimira amakosa yawe cyangwa ibyo utashoboye gukora. Igihe ugaragagaza ko wahuye n’ibibazo, bishobora kugaragara ko biba shimishije. Aho bifuza kubona abandi batsindwa kugira ngo bumve ko bahagaze neza kuruta abandi.

5) Buri gihe babona impamvu yo gukosora

Abantu batishimira intambwe abandi bateye bafite imico yo gukosora ibintu byose abantu bakora. Nubwo waba wageze ku ntego, bashobora gukosora igikorwa cyawe, bagatanga ibitekerezo bibi, bavuga ko atari byiza. Ibi biterwa n’imitwe yabo ikunze kugira ubwoba ko abandi bashobora kugera kure kuruta uko babitekereza.

6) Bigira intama mumaso yawe mwaba mutari kumwe bagahinduka ibirura

Hari abantu bashobora kwerekana ko bashyigikiye ibitekerezo byawe mu maso hawe gusa, ariko bagakora ibindi ibintu bitandukanye nibyo bakugaragarije. 

Bashobora gutangaza amagambo meza imbere yawe, ariko nyuma yaho bagatangira kubivuga mu buryo bubi, bakabwira abandi ko ibyo ukora bidashobora kugenda neza. Ibi bituma ugira ikibazo cyo kumenya niba ubufasha bwa bo ari bwiza cyangwa niba ari ukugushyira hasi.

7) Baguha inama ariko zikwangiza

Abantu bashobora gutanga inama ariko ziri mu nyungu zabo, aho kuba zifite akamaro kuri wowe. Bashobora kukubuza kugira imbaraga zo kugera ku ntego, bakavuga ko ibintu bitazakunda mu gihe ugerageza gukora ikintu runaka. 

Izi inama, zifite ubwoba n’ihungabana ryabo, ntizigufasha gutera imbere ahubwo zigushora mu nzira yo gutekereza ko ibyo wifuza bidashobora kugerwaho.

Komeza gukurikira urugendo rwawe

Muri rusange, abantu bashobora kudashimira intambwe abandi bagezeho kubera imitekerereze n’ibibazo byabo byo kumva ko abandi bakomeza gutera imbere mu gihe batabigezeho. 

Iyo uhuye n’abantu nk’aba, igikwiye ni ugukomeza kugenda neza no kwirinda kugerageza kubahindura. Gushyigikirwa n’abafite ubushobozi bwo kugufasha kuzamuka mu buryo bwiza bizatuma ukomeza kugera ku byiza utitaye ku baguca intege.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND