RURA
Kigali

Umukono wawe ushobora kugaragaza byinshi ku myitwarire yawe

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:26/02/2025 10:26
0


Wari uzi ko uko wandika (umukono wawe) bishobora kwerekana imico n’imyitwarire byawe? Ingano y’inyuguti wandika, intera ushyira hagati y’amagambo, imiterere y’inyuguti zawe n’ibindi. Ibi byose bishobora kwerekana imico itandukanye kuri wowe n’imyitwarire yawe.



Urugero, hari uwandika yegeranya amagambo, hari uyatandukanya, hari uwandika inyuguri ndende n’uwandika inyuguti ngufi, ndetse hari n’abandika inyuguti zibyibushye abandi bakandika izinanutse. Ibi byose bishobora kugaragaza uko witwara n’ibindi byinshi bikuranga.

Siyansi isobanura neza ibijyanye n’imyandikire ya muntu n’aho bihuriye n’imico n’imyitwarire ye mu isomo ryiga ku myandikire n’isano ku myitwarire ya muntu “Graphology”. 

N’ubwo bidafatwa nk’ubumenyi nyabwo, abahanga mu bya psychologue bemeza ko ibimenyetso bimwe byandikishijwe intoki n’umukono w’umuntu bifitanye isano n'imyitwarire n'ibiranga umuntu.

 

Dr. John Doe, umuhanga mu by’imyandikire “garapholgist”, asobanura ko umukono w’umuntu ushobora kwerekana imiterere y’ubuzima bwe, amarangamutima ye, ibyemezo afata, ndetse n’ibyo akunda. 

Dr. Doe agira ati: “Imyandikire yawe ivuga byinshi ku bwenge bwawe, uko ukorana n'abandi, uko witwara, uko wisanisha n’isi, ndetse n'uburyo ukemura ibibazo.”

Hifashishijwe ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa mu gusobanura neza icyo umukono wawe ugaragaza ku mico n’imyitwarire yawe, inyandiko yashohotse mu kinyamakuru Pens.com ibisobanura neza:

Ingano y’inyuguti wandika:

Inyuguti nini: Abahanga bavuga ko umuntu wandika inyuguti nini akunze kuba ari wa munti ukunda kuba hamwe n’abandi, yisanzura cyane, avugira aho nta kintu na kimwe yitayeho, kandi ukunda ko abantu bamwitaho bakamwereka urukundo. Ibi bishobora kandi no gusobanura ko uri umuntu ukunda kwerekana ko yifitiye icyizere cyane.

Inyuguti ziringaniye: Umuntu wandika inyuguti ziringaniye ni ukuvuga zitari nini cyane ariko na none zitari nto, akunze kuba ari wa muntu wisanisha n’ubuzima ubwo ari bwo bwose ndetse akaba yabasha no kumenyera ahantu hashya, abantu bashya n’ubuzima bushya mu buryo butamugoye. 

Abantu bandika inyuguti ziringaniye usanga bakunze kuba boroherwa no kwisanisha no kuba mu buzima ubwo ari bwo bwose.

Inyuguti nto: Abantu rero bandika inyuguti nto, bo usanga bakunze kuba bagira isoni, ari ba bantu bakunda kwiga ibintu bishya ndetse bamara umwanya munini bari gusoma banagerageza kwiyungura ubumenyi bushya, usanga kandi bitonze cyane kandi bibanda ku cyintu bari gukora bakagiha umwanya wabo wose.

Uburyo bwo gutandukanya amagambo

 

Gusiga umwanya munini hagati y’amagambo: Abahanga bavuga ko umuntu wandika asiga umwanya munini hagati y’amagambo, akunze kuba ari wa muntu ukunda kubaho mu mudendezo kandi adakunda kujya ahantu hari abantu benshi, akenshi akunda ubuzima butuje butarimo abantu benshi.

Gusiga umwanya muto hagati y’amagambo: Abantu kandi bandika basiga umwanya muto hagati y’amagambo usanga ari ba bantu batabasha kwihanganira kuba bonyine. bakunda kuba ahantu hari abantu benshi ndetse bakunda ubuzima budatuje, bo bumva batabushobora ubwabo.

Uko inyuguti zihengamye:

Inyuguti zihagaze neza: Abantu bandika inyuguti zihagaze neza, ni ukuvuga izidahengamye ntabwo bareka amarangamutima yabo abayobora ahubwo bo barayagenga, bakunda kandi ibintu bisobanutse, bifatika kandi byumvikana. Ntibakunda umuntu ubabwira ikintu maze ngo agende atakirangije cyangwa atagisobanuye neza.

Inyuguti zihengamiye iburyo: Usanga abantu bandika inyuguti zihengamiye iburyo, bakunze kuba bahora biteguye kumenya ibintu bishya ndetse no kubigerageza, ikindi ni uko bishimira guhura n’abantu basha mu buzima bwabo.

Inyuguti zihengamiye ibumoso: Abantu bandika inyuguti zihengamiye ibumoso, akenshi baba bakunda kubaho bonyine ntamuntu n’umwe uzi ibyabo ndetse akenshi bakorera mu b’inyuma. Niba wandikisha indyo ariko ukaba wandika inyuguti zihengamiye ibumose, bishobora kugaragaza ko ukunda gufunga umutwe no kwigomeka.

Uko ushyira akadomo kuri “I” yawe

 

Gushyira akadomo hejuru kuri "i": abantu bandika “i” ifite akadomo hejuru usanga akenshi bakunze gutekereza cyane ku bintu bidahari cyangwa bitabayeho “imagination”, ariko na none ni abantu bashobora gutanga ibitekerezo byiza.

Kwandika “i” idafite akadomo: Abantu bandika “i” idafite akadomo usanga ari ba nantu bakunze kwiyumva nk’aho badashoboye, bakunda kunegurana, ikindi ni uko usanga badafite umwanya wo kwihanganira no gukomeza kubana n’abantu batigira kumakosa yabo.

Kwandika “i” ifite akadomo kameze nk’akazeru: Ibi bisobanura ko uri umuntu ukunda ubuzima bufite intego n’icyerekezo. Ariko na none usanga abantu bandika bene izi “i” bakunze kuba bitwara nk’abana kandi bakumva ari ko bagomba kwitwara nta n’icyo bibabwiye.

Uko wandika “T” n’aho ushyira akarongo gatambitse

 

Gushyira akarongo gatambitse hejuru cyane ya "T": Ibi bishobora kwerekana ko uri wa muntu ukunda kugera ku ntego ze ndetse ukora cyane kugira ngo uzigereho, ukunda kugirrira abandi icyizere, kandi nawe uriyizera ko ushoboye.

Gushyira akarongo gatambitse hagati muri “T’ yawe: Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bandika “T” zimeze uku bakunze kuba bigirira icyizere, ndetse bo ubwabo bumva ko bafite uruhu rwiza.

Gushyiraho akarongo gatambitse karekere: niba wandika “T” zimeze gutya, ushobora kuba ukunda kwiyemeza ibintu runama ndetse ukaba uba ushishikaye mu gihe uri gukora ibyo ukunda,ariko na none ushobora kuba umwiyemezi ndetse bikugora kureka ikintu washakaga.

Gushyiraho akarongo gatambitse kagufi: Abantu bandika “T” zimeze uku bakunze kuba ari ba bantu mu buzima busanzwe baba ari abanebwe ndetse bibagora gufata icyemezo.

Uburyo wandika “O”

 

“O” yo mu cyapa (idaciyemo akarongo): Niba wandika “o” imeze uku bishobora kugaragaza ko uri umuntu uvuga cyane, usabana, ushoboye kwerekana no gusobanura ibyiyumvo byawe, kandi akenshi kubika ibanga si ibntu byawe.

“O” yo mu mukono (iciyemo akarongo): Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bandika “o” imeze uku bakunze kugaragaza imyitwarire itangaje, bakunda ubuzima butuje, bakunda kuba ahantu hiherereye, ntibakunze kugaragaza ibyiyumvo byabo, ndetse nib a bantu bacecetse cyane ndetse bakunda kuba bonyine “introverts”.

Aho uca marije ku rupapuro rwawe

 

Ibumoso bw’urupapuro: Abantu baca marije ibumoso bw’urupapuro bakunze kugaragaza imyitwarire yo kugorwa no kwibagirwa ibyahise, ndetse usanga akenshi banbayeho mu buzima bwo guhora bibuka ibya kera, ntibakunze kubabarira kandi buri cyose wabakorera niba warabahemukiye ntabwo babyitaho ahubwo bakomeza kukubona mu isura y’ubuhemu.

Abantu badaca marije: Ni ba bantu akenshi badashobora kwicara cyangwa ngo baruhuke, bahora biruka mu bintu bitandukanye.

Iburyo bw'urupapuro: Abantu badaca marije bo noneho usanga akenshi ari ba bandi bahora bahangayikishijwe n’ibyo batazi ndetse bahora bibaza uko ahazaza hazaba hameze.

Umuvuduko ukoresha mu kwandika

 

Kwanditse vuba: Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bandika vuba aba ari ba bantu batihangana na gato, banga gutinda mu bintu bidafite umumaro cyangwa guta igihe.

Kwanditse buhoro: Abantu bandika gahoro usanga ari ba bandi akenshi baba bafite utuntu turi ku murongo, bategura neza buri kantu kose bakitondeye, banga umuntu ubashiraho igitutu ndetse bakunda ubwigenge.

Uburyo wandika "I"(Njye) yo mu cyongereza iyo uri kwivugaho

Kwandika "I" yo mu cyapa: Abantu usanga bandika “I” yo mu cyapa kandi bakayigira nini cyane bakunze kuba ari abiyemezi.

Kwandika “i” yo mu mukono: Abantu bandika “i” yo mu mukono kandi ingana n’izindi nyuguti bakunze kuba bishyimiye ubuzima, ndetse ari incuti nziza.

N'ubwo ubushakashatsi butandukanye bwagiye buhuza imyandikire y'umuntu n'imico ye, abahanga bavuga ko atari bwo buryo bwiza bwo kureba imyitwarire y'umuntu. 

Ntabwo uko umuntu yandika ari byo byonyine bigomba gushingirwaho hafatwa icyemezo cy'imico n'imyitwarire y'umuntu, ahubwo ibi ubushakashatsi bwagaragaje ni ibintu rusange, kandi usanga buri muntu afite ubuzima bwe bwite. Nyamara ibi ntibikuyeho ko hari ukuri kuri  mubyo ubushakashatsi bwagaragaje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND