Kigali

Umukobwa wa Liliane Kabaganza yinjiye mu muziki ku ikubitiro akorana indirimbo na nyina

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2016 19:01
1


Niyonkuru Joyeuse ni umukobwa wa Liliane Kabaganza akaba afite imyaka 15 y’amavuko. Uyu mwana w’umukobwa kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yakoranye na nyina ari we Kabaganza bakaba barayise ‘Mumfashe dushime.’



Muri iyi ndirimbo 'Mumfashe dushime' yatunganyijwe na Producer Camarade, Liliane Kabaganza n’umukobwa we Niyonkuru Joyeuse, baririmba amagambo yo gushimira Imana yabaye mu ruhande rwabo ndetse bagahamagarira n'abandi bantu bose gushima Imana kubw’ibyo yakoze mu ruhande rwabo, buri umwe akajya afata umwanya agashimira Imana yamukoreye. Bati:

‘Mumfashe tuyishime tuyiramye yo yabaye mu ruhande rwacu. Ntacyo twatanze kugira ngo tugeze aya magingo, ni urukundo n’impuhwe udufitiye, akira ishimwe ry’uko turi amahoro. Ni benshi babuze ubuzima muri uyu mwaka ushize,….Ni benshi baryamye mu bitaro igihe kirekire, kuba twe turi amahoro turabishimiye’

UMVA HANO 'MUMFASHE DUSHIME' JOYEUSE YAKORANYE NA NYINA KABAGANZA

Niyonkuru Joyeuse

Yatangiye yigana indirimbo z'abandi, none birangiye na we yihimbiye iye ayijyana muri sudio

Mu kiganiro na Inyarwanda.com ,abajijwe igihe yavumburiye impano yihishe mu mukobwa, Liliane Kabaganza yadutangarije ko yatunguwe mu buryo bukomeye no gusangana umwana we impano yo kwihimbira indirimbo no kuyiririmba, gusa ngo mbere yajyaga amwumva arimo kuririmba yigana indirimbo z'abandi. Yagize ati

Yewe byaratunguye.Yampamamagaye mu gitondo ndyamye na we ari mu cyumba cye 'Nahimbye indirimbo' araza arayindirimbira ni ko kunsaba kuyimufasha ni uko twayikoze. Ariko ubusanzwe numvaga akunda kuririmba indirimbo zitandukanye azigana, nkumva agerageza kuririmba neza.

Ni iki Liliane Kabaganza agiye gufasha uyu mwana we yasanganye impano yo kuririmba?

Inyarwanda.com ibajije Liliane Kabaganza icyo yiteguye gufasha umukobwa we yasanganye impano yo kuririmba, yatangaje ko ibyo kumufasha ari byinshi. Icya mbere akaba ari ukumusengera no kumushyigikira mu buryo bufatika, yagize ati "Ibyo twamufasha ni byinshi, icya mbere ni ukumusengera no kumushyigikira mu buryo bumwe n'ubundi. Ikindi ni ukumuha inama no mu bifatika kugira ngo inzozi ze zisohore." Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, biteganyijwe ko mu Cyumweru gitaha ari bwo amashusho yayo azakorwa nk'uko twabitangarijwe na Arnaud Ntamvutsa ukuriye Urugero Media Group iri gukorana bya hafi n'uyu mwana wa Kabaganza. 

Niyonkuru Joyeuse

Niyonkuru Joyeuse

Niyonkuru Joyeuse hamwe na nyina Liliane Kabaganza

Niyonkuru Joyeuse

Ku myaka ye 15 ni bwo Joyeuse yinjiye mu muziki

UMVA HANO 'MUMFASHE DUSHIME' JOYEUSE YAKORANYE NA NYINA KABAGANZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emily8 years ago
    Mu bibi n'ibyiza tuyishime irakomeye!!!uyu mwana ni byiza ko yatekereje kuririmbira Imana icyo namwifuriza nukubikora anabyumva akarushaho kwegera Imana akamenya umutima wayo!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND