Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare umuyobozi wa Isange Corporation Ntigurirwa Peter akaba n' Umunyamakuru yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Aline Uwamariya.
Iyi mihango yo gusezerana imbere y’Imana, yabereye ADEPR Bibare ku isaha ya saa munani imiryango ndetse n’inshuti n’abavandimwe bari baje kwifatanya nabo muri ibi birori.
Peter yarahiriye imbere y'Imana ko azabana na Aline mu bibi no mu byiza
Imbere y'Imana n'abantu, Peter na Aline ni umugore n'umugabo
Aline yaririmbiye umugabo we Peter
Ibyishimo byari byose ku bageni
Ubu bukwe bwari bufite forme nk’iyigitaramo kuko abahanzi bari bitabiriye ubu bukwe, kuko benshi bavugaga ko yabafashije kuzamura ubwami bw'Imana.
Abahanzi bari bitabiriye ububukwe wa Peter Ntigurirwa harimo Simon Kabera, Patient Bizimana, Liliane kabaganza, Thacien Titus, The Worshiper, Alioni nawe akaba yahagaragaye n’ubwo ataririmba indirimbo zihimbaza Imana, Chorale besareli n'abandi benshi.
Umuhanzi Patient Bizimana yariribiye abageni
Liliane Kabaganza nawe yaririmbiye abageni
Umuhanzi Thacien Titus nawe yari yaje kuririmbira abageni
Kabera Simon nawe yariribiye abageni anabacurangira
Umuhanzikazi Allioni nawe yagaragaye muri ubu bukwe
Chorale Besalel nayo yari yabukereye
Itsinda rya The Worshippers naryo ryifatanyije n'abageni
Abanyamakuru bakora mu biganiro by'iyobokamana bahaye mugenzi wabo Peter impano
Umuhanzikazi Stella nawe yari yitabiriye ubu bukwe
Wari umunsi udasanzwe kuri Peter, Aline ndetse n'inshuti n'imiryango
Tuboneyeho natwe kwifuriza Peter Claver Ntigurirwa na Aline Uwamariya urugo ruhire!
Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO