Ubwo Papa Fransisiko yasurwaga na Minisitiri w'Intebe w'U Butariyani, Georgia Meloni, aho ari mu bitaro Gemelli i Roma, yamwakirije urwenya, amubwira ko abantu barimo kuvuga ko Imana yamujyanye mu ijuru, nyamara yo ikimurekeye hano ku isi.
Ku mugoroba kuwa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare, Papa Francis yakiriye Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni, aho yamusuye aho arwariye mu bitaro, mu izina rya Leta y’Ubutaliyani n’igihugu cyose muri rusange yamwifurije gukira vuba.
Nk’uko byatangajwe na Vatican News, Minisitiri w’intebe yifurije Papa Francis gukira vuba mu izina rya Guverinoma ye n’igihugu cyose.
Meloni yagize ati: "Nishimiye ko namusanze ameze neza kandi abasha kunganiriza, twagiranye ikiganiro cyiza, twasetse nk'uko bisanzwe. Ntiyigeze atakaza kamere ye yo gutera urwenya."
Uyu, Ibiro Bikuru bishinzwe itangazamakuru bya Vatican byatangaje ko Papa yagize "ijoro rehire," kandi yaramutse amahoro. Byongeye kandi, Papa yabashije guhaguruka yicara mu kagare.
Ibitaro bya Gemelli i Roma, aho Papa arwariye
TANGA IGITECYEREZO