Benshi mu bakristo bizera ndetse banahamya ko Bibiliya ari imwe ikubiyemo ibyahumetswe n’Imana ariko hari abandi bibaza impamvu usanga hari amoko atandukanye ya Bibiliya ndetse bamwe mu banyamadini bakagira izo bashishikariza abakristo kujya basoma cyane. Ese ubwo koko Bibiliya ni imwe?
Mu Rwanda hamaze kugera amoko ane ya Bibiliya kandi hari ubwoko usanga busa nk’ubwemewe cyane n’igice cy’abakristo. Hari Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu, Bibiliya Yacu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Bibiliya Ntagatifu ikoreshwa n’abakristo ba Kiliziya Gaturika yasohotse mu icapiro mu mwaka wa 1990.
Bibiliya Ntagatifu ifite ibindi bitabo bitandukanye bitari mu ya yandi moko ya Bibiliya ndetse iyi Bibiliya niyo ifite umubare munini w’ibitabo kurusha izindi Bibiliya. Abakristo bo muri iyi dini n’ubwo izindi Bibiliya batazirwanya, bizera ko Bibiliya Ntagatifu ariyo y’ukuri na cyane ko ariyo bakoresha mu gihe cyo gusenga.
Bibiliya Ntagatifu ikoreshwa n'abo muri Kiliziya Gaturika
Ubundi bwoko twavuga bwa Bibiliya bukoreshwa mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu ni iyitwa Bibiliya Yera (Holy Bible) yasohotse mu icapiro iri mu rurimi rw’ikinyarwanda mu mwaka wa 1957. Iyi Bibiliya ikunze gukoreshwa cyane n’abo mu itorero ry’Angilikani ndetse akaba ari nayo yageze bwa mbere mu Rwanda.
Bibiliya Yera niyo yasohotse mbere iri mu kinyarwanda
Mu mwaka wa 2005 nibwo Bibiliya Ijambo ry’Imana yasohotse iri mu rurimi rw’ikinyarwanda. Iyi Bibiliya ikunze gukoreshwa cyane n’abo mu matorero y’ububyutse yavutse nyuma y’Abaporoso aha twavuga andi matorero yose atari Angilkani. Muri iyi Bibiliya Ijambo ry’Imana hari amagambo amwe n’amwe y’ibyanditswe byera yagiye akosorwa/akurwamo/yongerwamo bityo ukaba udashobira kuyasanga muri Bibiliya Yera, imwe ikoreshwa n’Abaporoso.
Ubwoko bwa kane bwa Bibiliya zikoreshwa mu Rwanda zanditswe mu Kinyarwanda, ni Bibiliya Yacu igizwe n’ihuriro rya Bibiliya Ntagatifu, Bibiliya Yera ndetse na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Bibiliya Yacu ikunze gukoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga(Soft) muri za Terefoni, IPAD n’ibindi.
Hari impungenge zikomeye ariko za bamwe bari kwigana iyi Bibiliya bakayishyira muri terefoni nyamara wayifungura ugasanga ifite ubwoko bumwe gusa (Version) bwa Bibiliya mu gihe wagakwiye gusangamo amoko atatu (Bibiliya Yera,Ijambo ry’Imana na Bibiliya Ntagatifu). Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko ugiye guhagurukira abari kwigana Bibiliya bagatanga izitujuje ubuziranenge bagatuburira abakristo.
Ku bijyanye na bamwe bibaza impamvu bavuga ko Bibiliya ari imwe kandi ifite amoko agera kuri ane kandi agiye afite umwihariko, Canon Kayijuka Emmanuel umuyobozi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Rwanda Bible Society) yatangarije abanyamakuru ko Bibiliya zitari mu moko ane ahubwo ko ari uburyo bune bw’uruhererekane Bibiliya yagiye isobanurwamo kuko Bibiliya y’umwimerere yanditswe mu rurimi rw’igiheburayo.
Bibiliya ifatwa nk'igitabo cyahumetswe n'Imana mu myizerere y'abakristo
Imvugo bamwe bakoresha bavuga ko Bibiliya yahinduwe mu rurimi runaka, ntabwo Pastor Emmanuel Kayijuka ayemera ahubwo avuga ko ari ukuyisobanura (Guhindura Bibilia, abyiza gusobanura. Kugurisha Bibiliya, abyita kuyikwirakwiza), ati”Ntabwo duhindura Bibiliya, turazisobanura. Ntabwo dufite Bibiliya enye zitandukanye ahubwo ni Version enye zitandukanye zasohotse mu bihe bitandukanye”
Canon Kayijuka Emmanel uyobora Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda
Nyuma y'imyaka isaga 100 ishize kuva Bibiliya igeze mu Rwanda, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda urashishikariza buri munyarwanda wese gutunga Bibiliya kuko hari impungenge z’uko ishobora kubura burundu mu Rwanda bitewe n’abaterankunga barimo kugenda bakuramo akabo abandi bagashaka ko habanza gusinywa amasezerano y’imyemerere mishya yabo kandi mu bigaragara iyo myemerere ngo ihabanye n’ukwemera kw’abakristo no ku kuri kw’Ijambo ry’Imana.
TANGA IGITECYEREZO