Umunyarwandakazi Sandrine Uburiza ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri North Carolina yatangiye gukabya inzozi ze zo kuririmbira Imana akoresheje impano yamuhaye, kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbee yise ‘Nzatabarwa’.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sandrine Uburiza w’imyaka 24 y’amavuko, ubarizwa mu itorero Kings Park International church rikorera muri North Carolina muri Amerika, yadutangarije ko kuva kera akiri muto yashakaga kuririmba ndetse akaba yaraje kujya mu makorali atandukanye ariko magingo aya akaba atangiye kugera ku byo yifuje kuva cyera. Kuri we asanga iki ari igihe cye cyo kuririmba ku giti cye.
Sandrine Uburiza benshi bazi ku izina rya Sando, yakomeje yizeza abakunzi b’umuziki wa Gospel ko atazabivamo ndetse hakaba hari byinshi abahishiye. "Kuva ndi muto nashakaga kurimba, nkabikora mu makorali, ariko ndatekereza ko igihe ari iki kugira ngo nkore icyo Imana yampamagariye. Kuririmba nzabikomeza ndetse abakunzi ba Gospel music bitegure ibintu byiza biri imbere. Iri ni itangiriro."
Indirimbo ye ya mbere Sandrine Uburiza yashyize hanze 'Nzatabarwa' y'iminota 2 n'amasegonda 55, yumvikanamo ubuhanga mu ijwi ndetse akaba ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abugarijwe n'ibibazo bitandukanye aho uyu muhanzikazi abasaba kwiringira Imana kuko Umwami Yesu yiteguye kubatabara.
UMVA HANO 'NZATABARWA' YA SANDRINE UBURIZA
Sandrine Uburiza wamaze kwinjira mu muziki wa Gospel
UMVA HANO 'NZATABARWA' YA SANDRINE UBURIZA
TANGA IGITECYEREZO