Korali Abakurikiye Yesu yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya Kacyiru, yateguye igitaramo cyo kumurika Album ya 9 y'amajwi n'iya 5 y'amashusho. Icyo gitaramo cyatumiwemo Korali Ambassadors of Christ kizaba ku Isabato tariki ya 8 Kanama 2015 kibera muri Kigali Serena Hotel
Korali Abakurikiye Yesu nyuma yo gushyira ahagaragara Album 8 y’indirimbo z’amajwi (Audio) ndetse n’iz’amashusho 4 (4 DVD Volumes) kuri ubu igiye gushyira hanze Album ya 9 y’amajwi ndetse na DVD Vol ya 5 yitwa SHIMWA.
Umuhango wo kumurika iyi Album uzaba kuwa 8 Kanama 2015 saa kumi n’imwe kuri Serena Hotel iyi korali izafata umwanya iganire ndetse inibukiranye ibihe byiza n’abanyamuryango bayo ndetse n’abakunzi bayo batahwemye kuyiba hafi mu myka 21 yose bamaze mu murimo hanyuka ku Cyumweru tariki 9, ku rusengero rw'Abadiventiste b'umunsi wa Karindwi rwa Kacyiru hakomerezwe igitaramo cyatumiwemo Korali Ambassadors of Christ na Trust Friends of Jesus izaturuka mu ntara y’Amajyaruguru.
Iki gitaramo kizaba kuva i saa saba z’amanywa, iyi korali izataramira abakunzi bayo mu gitaramo kizabera ku rusengero rw’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi rwa Kacyiru ari nawo munsi nyamukuru Korali Abakurikiye Yesu izaba imurika Album yayo ya 9 ya Audio n’iya 5 y’amashusho.
AMWE MU MATEKA Y'IYI KORALI ABAKURIKIYE YESU
Abakurikiye Yesu Family Choir yavutse mu kwezi kwa kabiri 1994, igihe abanyarwanda baribabuze ibyiringiro, icyo gihe yari ifite intego yo kubwiriza ubutumwa mu ndirimbo zihumuriza Abanyarwanda. Kuri ubu iyi Korali imaze kugira abaririmbyi bagera kuri 37 baririmba indirimbo zikunzwe n'abatari bake.
Iyi Korali ifite indirimbo zakunzwe cyane mu gihugu no mu karere
Korali Abakurikiye Yesu Family ikunzwe cyane mu Rwanda hose ndetse no hanze yarwo, dore ko imaze kugeza ubutumwa mu ntara zose z’igihugu cy’u Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi aho yubatse amateka hirya no hino yewe no mu matorero atandukanye.
Korali Abakurikiye Yesu Family yamenyekanye cyane ku ndirimbo zabo nziza zigarura ibyiringiro mu buzima. Hadashingiwe ku idini ibarizwamo, indirimbo za yo zagiye zikundwa na benshi mu gihugu no hanze yacyo aho twavuga nk’indirimbo: Nta bituro, Yesu araje,Wiganya cyane,Irakuzi,Imvugo siyo ngiro n’izindi.
REBA HANO INDIRIMBO YABO BISE "NTA BITURO"
TANGA IGITECYEREZO