Umuhanzi nyarwanda uzwi nka The Ben, avuga ko uyu mwaka wa 2016 awubonamo umugisha kandi akaba asabira n’abanyarwanda bose umugisha uva ku Mana, abashimira urukundo no kumushyigikira badahwema kumugaragariza, by’umwihariko akaba yaranyuzwe n’uburyo bakunze indirimbo ye na Princess Priscillah.
Mu kiganiro The Ben yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yamaraga gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Ntacyadutanya” yafatanyije na Pricillah, yadutangarije ko aya mashusho amaze igihe ayitondera bidasanzwe ndetse hamwe n’ikipe bafatanyije kuyatunganya bakaba barakoze iyo bwabaga ngo asohoke ari ku rwego buri munyarwanda azishimira.
Uyu musore avuga ko uburyo iyi ndirimbo yakunzwe igisohoka, bimuha icyizere ko n’amashusho yayo azakundwa kurushaho, agasaba buri munyarwanda wese n’abafana be by’umwihariko, gukomeza kumushyigikira ngo ageze muzika akora ku rwego rwisumbuyeho, akanifuza ko uretse kureba bakanaryoherwa n’aya mashusho, bamufasha kuyasakaza no ku bandi bantu benshi bashoboka.
Iyi ndirimbo The Ben yayifatanyije na Priscillah
The Ben ashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ye, mbere y’iminsi micye ngo yerekeze i Burayi aho azakorera igitaramo cyo kumurika album, hakazaba ari tariki 5 Werurwe 2016, mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi. Avuga ko uyu mwaka abona azawugiririamo umugisha, akanasabira buri munyarwanda wese kuzagera ku byishimo n’umunezero yifuza uyu mwaka.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTACYADUTANYA":
TANGA IGITECYEREZO