Kigali

Bahati yahishuye ko inda y'umugore we yavuyemo- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2025 13:19
0


Umuririmbyi Bahati Makaca wamamaye mu itsinda rya Just Family, yatangaje ko mu minsi ishize bagize ibyago inda umugore we Unyuzimfura Cécile yari atwite ivamo mu buryo butunguranye.



Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, aho yagarutse cyane ku myaka ibiri ishize arushinze n'umugore we Unyuzimfura Cécile, ibikorwa bye bishya muri muzika birimp EP yise 'Nk'Abasaza' aherutse gushyira ku isoko n'ibindi. 

Bahati yavuze ko gushinga urugo ari icyemezo yari amaranye igihe kinini ahanini bitewe' n'uko yari afite umukunzi.

Ati "Igihe cyari kigeze mu y'andi magambo, kuko buriya ndakuze. Buriya ntabwo umuntu ashaka umugore kubera igitutu cy'abandi bantu, ahubwo ushaka umugore kubera ko wumva muri wowe igihe cyageze cyo gushaka umugore, kuko ni icyemezo umuntu yifatira adafatirwa n'abandi. Bivuze ngo rero igihe cyarageze mbona ko bikwiriye ko nashaka umujgore."

Uyu muhanzi wanavuyemo umukinnyi wa filime, avuga ko yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y'urukundo umukunzi we, kuko yabonaga ko ari we mugore w'ubuzima bwe, ndetse bishimangirwa n'uko umugore we yabimwemereye, kugeza ubwo bakomeje n'indi mihango y'ubukwe kuva mu Murenge kugeza ubwo banasezeranye imbere y'Imana.

Bahati yavuze ko akimara kurushinga abantu bamuteze iminsi, bavuga ko urugo rwe rutazaramba. Uyu mugabo yavuze ko atakanzwe n'amagambo y'abantu bavuga, kuko na nyuma y'uko abanye n'umugore we bamubazaga impamvu atamusanga muri Canada aho asanzwe atuye n'ibindi.

Ati "(Abatekereza ko nzasanga umugore) kuki we atankurikira akaza hano muri Kigali? Mu bantu babayeho nabi muri uyu Mujyi wa Kigali sindimo, none muranyirukana munjyana he?

Yavuze ko n'ubwo hari abantu bakunda gutega iminsi urugo rwe, bakwiye kumenya ko mu minsi ishize yagize ibyago inda y'umugore we ikavamo.

Ati "Ikintu kijyanye n'urubyaro buriya mujye mugiharira Nyagasani, kuko Nyagasani niwe utanga urubyaro. Twebwe, turi abantu, dukora ibyo abantu babana bakora, icy'urubyaro cyo ni Nyagasani ugitanga [...] Urubyaro ntabwo ari umuntu urwiha...Gusa kuri icyo kintu cy'urubyaro twagize ibyago Umugore wanjye atwite, inda iza kuvamo ayiviraho."

Bahati yavuze ko yagiye kubana n'umugore asanzwe afite umwanya yabyaye ku wundi mugore, ni nako bimeze kuri Cecile barushinze kuko nawe asanzwe afite abana. Ati "Bishatse kuvuga ko twese nta kibazo cy'urubyaro dufite."

Ubwo yahanaga isezerano n’umugore we mu rusengero rwa Noble Family Church rwa Apôtre Munezero Alice Mignonne, ku wa 5 Kanama 2023, Bahati yamubwiye ko atamukurikiyeho ubutunzi [Uyu mugore asanzwe abarizwa muri Canada] nk’uko abantu bashobora kubicyeka.

Yavuze ati “Ibi bintu nkubwira mbivuze mbikuye ku mutima wanjye. Ndabizi neza ko abantu batekereza ko hari icyo ngushakaho cyangwa se hari icyo nagukundiye, mbivuze imbere ya mama wanjye wambyaye ndi imfura ye ndetse mbivuze n’imbere ya mabukwe, umukobwa wawe ndamukunda.”

Yakomeje ati “Kandi ntabwo mukunze uyu munsi cyangwa ejo hashize, ahubwo n’ejo nzamukunda n’ejo bundi nzamukunda kugeza iteka ryose. Ntabwo ndibutinye kuvuga ko abantu benshi cyane banteze iminsi. Urabizi ariko icyo nababwira ni kimwe, igihe kizabaha ibisubizo.”


Bahati yatangaje ko mu minsi ishize inda y’umugore we yavuyemo mu buryo butunguranye 

Bahati yavuze ko ‘bishoboka’ ko azasanga umugore we Canada aho asanzwe atuye 

Bahati yavuze ko kuva yarushinga abantu bateze imitego urugo rwe, ariko ko Imana iri mu ruhande rwe

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BAHATI

">

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE EP 'NK'ABASAZA' YA BAHATI MAKACA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND