Kigali

Kepler VC na Police WVC zegukanye Igikombe cy’Intwari muri Volleyball

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/02/2025 8:04
0


Ikipe ya Kepler VC mu bagabo na yatsinze REG VC amaseti 3-1 yegukana igikombe cy'Intwari naho mu bagore Police WVC aba ariyo icyegukana itsinze APR WVC amaseti 3-2.



Iyi mikino yakinwe ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2025 muri Petit Stade i Remera. Kuri iyi mikino yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ndetse n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), habanje gukinwa iyo guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo no mu bagore nyuma y'uko imikino ibanza yari yabaye kuva kuwa Kane tariki ya 31 z'ukwezi gushize.

Umwanya wa 3 mu bagore wegukanwe na Kepler WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-1 (21-25, 25-18-25, 19-25) naho mu bagabo wegukanwa na Police VC itsinze APR VC amaseti 3-0 (21-25, 18-25, 23-25).

Nyuma y'iyi myanya saa kumi zuzuye hahise hakinwa umwanya wa nyuma mu bagore hagati ya Police WFC na APR WVC.

APR WVC yatangiye itwara iseti ya mbere ku manota 25-15 gusa Police WVC ntiyatinda mu mayira itwara iseti ya kabiri ku manota 25-19.

APR WVC yatangiye iseti ya gatatu isiga cyane Police WVC biyifasha no kuyitwara ku manota 25-23.

Iseti ya kane yagiye gukinwa ari ugupfa no gukira kuri Police WVC kuko iyo iyitsindwa yari guhita itakaza igikombe.

Police WVC ibifashijwemo n'abarimo Melidinah Sane na Yankurije Françoise yegukana iseti ya kane ku manota 26-24, aba abaye amaseti 2-2 bituma hitabazwa iseti ya kamparamaka.

Police WVC yahise iyegukana ku manota 15-10 ihita yegukana iki gikombe itsinze APR WVC amaseti 3-2.

Saa moya z'umugoroba ni bwo ikipe ya Kepler VC yahuriye mu kibuga na Kepler VC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari mu bagabo.

Kepler VC yatangiye umukino neza ndetse ihita itanga ishusho y’umukino itwara amaseti 2 ya mbere ku manota 25-17 na 25-23.

Kepler VC wabonaga yizeye gutsinda umukino mu buryo bworoshye ibintu byaje kuyihindukiraho nyuma REG VC itwara iseti ya gatatu ku manota 25-23.

Iseti ya kane yaje ari rurangiza aho amakipe yombi yakubanye cyane gusa biza kurangira Kepler VC ariyo iyegukanye ku manota 36-34 ndetse ihita yegukana n'igikombe.

Iki ni igikombe cya 3 Kepler VC yatwaye kuva yashingwa dore ko iri mu mwaka wayo wa kabiri ikina icyiciro cya mbere cya Shampiyona ya Volleyball y’u Rwanda mu bagabo.

Kepler VC yishimira igikombe yegukanye

Police WVC yishimira intsinzi yayihesheje igikombe cy'Intwari

Police WVC yegukanye igikombe mu byishimo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND