Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin yatumiwe ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cy'urwenya kizwi nka “Gen-z Comedy” aho azaganiriza urubyiruko iby'urugendo rwe mu itangazamakuru no mu muziki, ariko kandi azagaruka kuri Album ye ya nyuma ya Kane ari kwitegura gushyira ku isoko.
Uyu mugabo aherutse kumvikana mu ndirimbo 'icyizere' iri mu zigize Album ya Gatatu ya The Ben; ariko kandi yanaherukaga gusohora indirimbo ''Mon Coeur” yakoranye na The Ben na Lloav, ni nyuma y’amezi atandatu yari ashize asohoye indirimbo yise ‘Intsinzi’.
Aba bahanzi bombi bafitanye ubushuti bukomeye bwagiye bugeza ku mushinga myinshi bahuriyeho, ndetse birashoboka cyane ko The Ben yazumvikana kuri Album ye ya nyuma ari gutegura.
Mu gitaramo cya Gen-z Comedy, Uncle Austin azibanda cyane ku rugendo rwe rw'ubuzima, ariko kandi azatanga umusogongero wa Album ye ya nyuma yise ‘London’.
Uncle Austin aherutse kubwira InyaRwanda, ko ashingiye ku bikorwa amaze gukora mu muziki, ndetse n’urugendo rw’abo yagiye afasha mu bihe bitandukanye, iyi Album ye ya Kane agiye gushyira ku isoko ishyize akadomo ku rugendo rwe rw’umuziki.
Yasobanuye ko yayitiriye umukobwa we kubera ko “Iyo utarabyara ntumenya urukundo”. Ati “Ni igisobanuro cy’urukundo kuri njye.”
Uncle Austin yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo 12, ndetse hariho izo yakoranye n’abahanzi banyuranye bo mu bice bitandukanye. Avuga ko abahanzi yifashishijeho ari ubwa mbere bakoranye, kuko atigeze yiyambaza cyane abo bakoranye mu bihe bitandukanye.
Uyu mugabo yavuze ko iyi Album ayiteguye mu gihe cy’imyaka ibiri, kandi ijonjora ry’indirimbo yakubiyeho ntiryamworoheye, kuko hari nyinshi zasigaye.
Ati “Ni Album nagiye nkora naragira igitekerezo cy’uko ariyo Album yanjye ya nyuma. Icyabaye n’uko hari indirimbo narangije gukora, nzikura kuri Album none nkaba ntazazisohora, nafashe izindi nongeraho izindi.”
Indirimbo zarangiye ntabwo zose zajya kuri Album. Mfite indirimbo nka 50, ni ukuvuga ngo nyuma yaho sinzi niba nzazitanga cyangwa nkazigabira abantu.”
Merci utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda ko Uncle Austin azatanga ikiganiro kizibanda cyane ku rugendo rwe mu muziki, itangazamakuru n'ubuzima busanzwe. Ati "Uncle Austin azatuganiriza ku rugendo rwe rw'umunyamakuru ndetse n'umuhanzi."
Yavuze ko uretse ko Uncle Austin uzatanga ikiganiro muri iki gitaramo cy'urwenya, hari n'abahanzi bazaririmba bazatungurana bataramire abakunzi babo. Ati "Igishya ni uko hateganyijwemo udushya twinshi, ndetse n'izindi mpano n'abahanzi bakizamuka tuzaha urubuga bakadutaramira."
Igitaramo cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni igitaramo cyatumiwemo umunyarwenya Dr. Hillary Okello wo muri Uganda, Umushumba, Pirate, Rumi, Joseph, Kadudu, Keppa ndetse na Dudu.
Hillary Okello ari mu banyarwenya bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, ahanini bitewe n’uburyo ateramo urwenya.
Uyu musore gutumirwa kuri iyi nshuro, byatumye aca agahigo ko kuba umunyarwenya wa mbere utumiwe inshuro nyinshi kurusha abandi mu ruhererekane rw’ibi bitaramo by’urwenya.
Abanyarwenya barimo Umushumba, Pirate, Rumi, Joseph, Kadudu, Keppa ndetse na Dudu, bamaze igihe kinini bigaragaza muri ibi bitaramo, ndetse buri umwe atera urwenya ashingiye cyane ku ngingo zigezweho, ubundi akameza abakunzi be.
Ibihangano by’aba banyarwenya bitambuka ku rubuga rwa Youtube rwa Gen-Z Comedy, bituma buri wese abasha kwihera ijisho uko igitarano cyagenze.
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byaherukaga kuba mu mpera za Mutarama 2025, aho byari byatumiwemo abanyarwenya barimo Chipukeezy ukomeye muri Kenya, ndetse abarimo Bruce Melodie na David Bayingana baganirije abiganjemo urubyiruko n’abandi.
Dr. Hillary Okello uri mu bakomeye muri Uganda yongeye gutumirwa
gutaramira i Kigali
Uncle
Austin yagaragaje ko azakoresha iki gitaramo cya Gen-Z Comedy nk’umwanya mwiza
wo kugaruka kuri Album ye ya Kane
Uncle Austin aherutse gutangaza ko ari gukora kuri Album ya nyuma mu rugendo rwe rw’umuziki
Dr. Hillary yaciye agahigo ko kuba umunyarwenya wo mu mahanga utumiwe inshuro nyinshi muri Gen-Z Comedy
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MON COEUR’ YA AUSTIN, THE BEN NA LLOAV
TANGA IGITECYEREZO