Nyuma yo kwegukana igihembo cya ‘Best Latin Pop Album’ mu bihembo bya Grammy, Shakira yahise atura iki gihembo abimukira bari kwirukanwa muri Amerika hanyuma ahita asohoka arataha.
Nyuma
yo kwakira igihembo cya Best Latin Pop Album abicyesha album “Las Mujeres Ya No
Lloran”, Shakira yashimiye cyane abana be, umuryango we ku bwo kumufasha kugera
ku nzozi ze yahoze aharanira kuva na kera.
Shakira
kandi yahise atura iki gihembo abagore n’abagabo b’abimukira bari kwirukanwa
muri Amerika abandi batifuza gutaha bagafungwa nk’uko ari ryo tegeko rishya
Donald Trump yashyizeho rikumira rikanasubiza abimukira bari muri Amerika mu
bihugu byabo.
Uyu
muhanzikazi wo muri Colombia, yagize ati: “Ndashaka gutura iki gihembo bashiki
na basaza banjye b’abimukira muri iki gihugu. Murakunzwe kandi muri ab’agaciro
kandi nzahora mbarwanirira.”
Shakira
kandi yashimiye abagore bose biyuha akuya ku bw'imiryango yabo. Yagize ati: “Ku
bagore bose bakora cyane buri munsi kugira ngo batunge imiryango yabo, muri ab’agaciro.”
Shakira
washimiye abagore bakora cyane kugira ngo batunge imiryango yabo, na we ni umwe
mu batunze umuryango we cyane ko umugabo we Gerard Pique batandukanye kuri ubu
akaba ari kurera abana babyaranye.
Ashyigikiye
kandi abimukira kuko nawe atari kavukire muri Amerika kandi haaba hari bamwe mu
bakomoka muri Colombia bensho bashyizwe ku rutonde rw’abagomba gusubira iwabo
banze bakunze.
Mu
matora aheruka, Shakira yari ashyigikiye Kamala Harris watsinzwe na Donald
Trump uri ku butegetsi magingo aya.
Ubwo Shakira yanyuraga ku itapi itukura
Shakira yegukanye Grammy Award mu cyiciro cya Best Latin Pop Album
Shakira yatuye igihembo cye abimukira bari muri USA abizeza ko azahora abarwanirira
TANGA IGITECYEREZO