Yamenyekanye nk’umwe mu bagabo bashoye imari igihe kinini mu rugamba rw’umuziki; ariko inyuma y’ibi hari andi mateka yihishe ajyanye n’uburyo yagiye mu gisirikare cya RDF akarwana urugamba, ariko bitewe n’imyaka y’amavuko yari afite agasubizwa ku ishuri kugirango akurikirane amasomo ye.
Uyu mugabo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateguye ibitaramo byinshi mu Rwanda, ndetse niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane yanyuzemo abahanzi barimo Marina Deborah, Safi Madiba, Queen Cha, Calvin Mbanda n’abandi banyuranye.
Yanashoye imari muri Cinema, kuko hari filime nyinshi yashyize ku isoko, ndetse muri iki gihe yafunguye ishami rya The Mane muri Amerika aho abarizwa. Anazwi cyane mu bijyanye n’imikino y’iteramakofe, kuko aherutse gusaba umugabo wa Zari The Boss Lady ko bahangana mu mpera z’uyu mwaka.
Bad Rama yifashishije konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025, yasohoye inyandiko igaragaza uburyo yasezerewe mu Ngabo za RDF, ku wa 20 Mutarama 2000, kubera ko atari yujuje imyaka y’ubukuru.
Byagenze gute ngo yisange mu ngabo z’Igihugu?
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bad Rama yavuze ko inkuru ye n’igisirikare cy’u Rwanda ari ndende ku buryo yifuza ko igihe kimwe azayikoraho igitabo, agakubiramo ubuzima yanyuzemo.
Ariko kandi avuga ko inkuru y’ubuzima bwe mu gisirikare yatangiye biturutse ku mubyeyi we wakundaga Inkotanyi “Kuko niwe watumye mbona bwa mbere abasirikare.”
Avuga ati “Hari uburyo mu gihe cya Jenoside, Papa yari afite abantu benshi, abana bo mu miryango, kuko ku musozi twari turiho hari ukuntu Papa yafashe icyemezo aravuga ati abantu bakuru murebe uko mwirwanaho, ariko muri buri muryango yagiye afatamo abana, ku buryo twari tuvanze turi abana benshi.”
Yavuze ko atari azi uburyo Se yahuzaga cyane n’Ingabo za RPA kuko mu bihe bitandukanye yagiye ahura nabo, akabereka ahari abantu bihishe bakabatabara babajyana ahantu hari umutekano.
Ati “Sinzi uburyo yabikoraga. Nabonaga hari abana, kandi nkabona ko kugirango ubuzima bw’abantu bubeho abasirikare nibo baburengera, ndavuga nti ngomba kuba umusirikare kugirango ndwanirire aba bantu kuko ndabona ari icyo kintu abasirikare bakora. Muri macye ako kantu niko katumye numva naba umusirikare.”
Bad Rama yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka itandatu y’amavuko, byatumye yumva akwiye kugendana n’Inkotanyi ku rugamba.
Yavuze ati “Byaje kurangira nanjye nisanze muri abo bana b’abasirikare. Intambara ikirangira barambwiye bati wowe uri umwana ugomba kujya ku ishuri, bansubiza ku ishuri mu mashuri abanza kuri Ecole Primaire Kicukiro.”
Yavuze ko ubwo yari ku ishuri yumvanye amakuru Se, avuga ko interahamwe zitegura kongera gutera igihugu, cyane cyane mu Majyaruguru. Akomeza ati “Data ntiyamenye ko nabyumvishije, bwaracyeye nsubira ku ishuri, njye n’undi mwana w’umuvandimwe, ndamubwira nti tugomba kurwana aba bantu bataragaruka kwica abantu.”
Yongeye gusubira mu gisirikare kandi baramwohereje ku ishuri
Bad Rama yavuze ko kiriya gihe afatanyije n’umwana wari inshuti ye bongeye gusubira ku rugamba, yirengagije ko bari bamujyanye ku ishuri kugirango yige. Ati “Twongeye kwisanga mu gisirikare.”
Uyu mugabo yavuze ko basubiye ku rugamba, barwana intambara yo kwirukana abacengezi, ndetse bakomereza no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafasha Kabila gufata ubutegetsi. Ati “Twumvaga ko amahoro agarutse n’ibindi byose.”
Bad Rama yavuze ko nyuma y’iriya ntambara yagarutse mu gihugu, yongera gusubizwa ku ishuri, ahereye mu mashuri abanza kuko atari yujuje imyaka y’ubukure.
N’ubwo byari bimeze gutya ariko, avuga ko mu 1998 nabwo yumvise ko abacengezi bongeye gutera Igihugu nabwo ava mu ishuri ajya ku rugamba.
Ati “Uko ureba ruriya rupapuro nashyize hanze, mu 2000 buriya nibwo intambara yo mu Majyaruguru yarangiye, nibwo bambwiye bati wa mwana we, yego uri umurwanyi, uri umusirikare mwiza, ariko ugomba kujya ku ishuri ukabana n’ababyeyi bawe, ntabwo tukwemerera kujya mu gisirikare.”
Yavuze ko yababajwe cyane no gusezererwa mu gisirikare cy’u Rwanda, kuko byatumye agerageza amayeri menshi, arimo kubeshya imyaka ariko biranga ‘bakabona ko ari iby’abana’.
Ati “Nakundaga igisirikare, numvaga ngomba kurwanira amahoro, numvaga ngomba kurinda igihugu, numvaga ari bwo buzima bwanjye. Narwanye mu gihugu, ndwana no hanze yacyo.”
Bad Rama yavuze ko intambara y’abacengezi hagati ya 1998 na 2000 yamuteye ubwoba kubera ibyayibereyemo, ariko kandi yishimira umusanzu we.
Agasobanura ko mu 1994, ndetse na 1996 na 1995 atarwanye urugamba ari ku mirongo y’imbere, kuko atari Mukuru cyane, ni mu gihe mu 1999 yajyaga imbere ku rugamba. Ati “Nari umusore, umaze kumenya byinshi, yewe nari imbere.”
Akomeza ati “Muri macye nshobora kuba ndi
mu basirikare bato babayeho, kandi b’abarwanyi cyane. Kurwana ni ibintu numvaga
mu maraso yanjye.”
Bad Rama yagaragaje ko yasezerewe mu Ngabo
z’Igihugu afite imyaka 14 y’amavuko, nyuma yo kugira uruhare mu ntambara
zabereye imbere mu gihugu no muri Congo
Bad Rama yavuze ko yinjiye mu gisirikare
kubera umubano Se yari afitanye n’Inkotanyi
Bad Rama yumvikanishije ko yabonye byinshi mu ntambara y’abacengezi mu nshuro ebyizi zose yayirwanyemo
Bad Rama yavuze ko yagerageje kubeshya
imyaka kugirango agume mu gisirikare ariko biranga
TANGA IGITECYEREZO