Umunyamakuru David Bayingana yateye imitoma inkumi bivugwa ko bari mu rukundo, Nadia Umutesi witabiriye Miss Rwanda 2017 ku isabukuru ye y'amavuko ye.
David Bayingana umwe mu bayobora Radio B&B FM Umwezi, abinyujije kuri Instagram, yateye imitoma uyu mukobwa amwifuriza isabukuru nziza y'Amavuko.
Yanditse ati"Isabukuru nziza Mwamikazi wanjye, twishimiye umwaka wuzuye urukundo, ibitwenge nibyo umutima wawe wifuza".
Amakura ava mu nshuti za Nadia Umutesi, avuga ko ari mu rukundo na David Bayingana ndetse ko atari ubwa mbere uyu munyamakuru amuteye imitoma, ku isabukuru ye y'amavuko dore ko ari nako byagenze mu mwaka ushize wa 2024.
Uyu mukobwa ari mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ndetse ni nawe wabaye Nyampinga uberwa n'amafoto.
David Bayingana yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus, yayivuyeho ajya kuri Voice of Africa, ayivaho ajya kuri Radio10, ubu akaba ari kuri B&B FM ahoabereye.
Miss Nadia Umutoni uvugwa mu rukundo na David Bayingana
David Bayingana aravugwa mu munyenga w'urukundo na Miss Nadia Umutoni
Nadia Umutesi yabaye Nyampinga uberwa n'amafoto mu 2017
TANGA IGITECYEREZO