Kanye West na Bianca Censori bateje urunturuntu nyuma y’uko bitabiriye ibirori by’itangwa by’ibihembo bya Grammy ariko bagahita basubirayo nyuma yo kunyura ku itapi itukura bamwe bakavuga ko birukanywe abandi bakavuga ko ari ku bw'impamvu zabo.
Mu
ijoro ryakeye muri Crypto.com Arena hatangiwe ibihembo bya Grammy Awards akaba ari
na byo bihembo bifatwa nk’ibya mbere ku Isi dore ko umuntu wese ubihawe aba ari
umwe mu bayoboye umuziki w’Isi.
Nyuma
y’imyaka 10 adakandagira muri ibi birori, Kanye West yatunguranye anyura ku
itapi itukura ari kumwe n’umugore we Bianca Censori wari wambaye ubusa buri
buri.
Bianca
Censori yaje yambaye ikote rirerire ry’umukara ariko ageze ku itapi itukura
arikuramo asigara yambaye akenda kerekana ibice bye byose by’umubiri haba ibyo hejuru cyangwa se hasi.
Nyuma
yo kunyura ku itapi itukura, amakuru yatangiye gucicikana ko bagiye kwinjira
ariko bagasubizwa inyuma kubera ko bari bitumiye kandi ibyo birori bikaba
byitabirwa n’abahanzi batumiwe gusa.
Ikinyamakuru
Variety cyo gitangaza ko kuba Kanye West na Bianca Censori bahise bafata inzira
bakongera bagataha atari uko bangiwe kwinjira ahubwo Kanye West yavuye
kwifotoza ku itapi itukura hanyuma ahita akomereza mu modoka arongera aragenda.
Mu
mwaka wa 2015, Kanye West ni bwo yitabiriye ibi birori bya Grammy hanyuma
anaririmba indirimbo “FourFiveSeconds" yafatanyije n’umuhanzikazi Rihanna.
Mu myaka itandatu ishize ubwo yaherukaga, yaririmbye indirimbo “Only One,”
yahimbiye umukobwa we North West na mama we Donda.
Kanye West na Bianca Censori banyuranye ku itapi itukura
Bianca Censori yari yambaye akenda kagaragaza ubusa bwe kuruta uko atari kukambara
TANGA IGITECYEREZO