Mbabazi Shadia ni umubyeyi w’abana babiri. Ni umwe mu bantu bazwi cyane kandi bavugwaho cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko. Shaddyboo benshi bakunze kugaruka ku buranga bwe n’amafoto akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri ubu uyu mubyeyi ari kwibaza uburyo abantu bashobora kuvuga ko umuntu ari mwiza nyamara uwo muntu batangarira ko ari mwiza agakomeza kuba ingaragu, abayeho mu buzima butagira umukunzi. Aya magambo Shaddyboo yayanditse ku ifoto yashyize kuri Instagram story, iyo foto yari iye bwite yicaye hamwe n’abandi bantu.
Shaddyboo yanditse mu magambo y’icyongereza ati “Being called cute all the time but you’re still single…”Mu Kinyarwanda umuntu agenekereje bivuze ngo “Kwitwa ngo uri mwiza igihe cyose ariko ukaba ukiri ingaragu..”
Shadyboo ntiyumva ukuntu abantu barata umuntu ngo ni mwiza ariko agakomeza kuba ingaragu
N’ubwo akunda kuvugwaho, Shaddyboo aherutse kugaragaza ko bitamushimisha iyo abantu bamubeshyeye nyamara ngo aca bugufi akituriza no mu gihe abantu bamuvuzeho ibintu bitari byo kandi bibarwa nk’ibyaha mu mategeko byatuma abajyana mu nkiko.
TANGA IGITECYEREZO