RFL
Kigali

Imyiteguro y’ibitaramo”Kwibohora concert”bizabonekamo Mariya Yohana,Good Life n’abandi irarimbanyije- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/06/2015 14:44
1


Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa ngo ibitaramo byiswe “Kwibohora Concert” bibere hano muri Kigali n’i Musanze, imyiteguro ku bahanzi irarimbanyije aho bageze kure bakora amasubiramo y’indirimbo bazaririmbira abazitabira ibyo bitaramo byombi.



Muri Kigali icyo gitaramo “Kwibohora concert” kizabera muri Serena Hotel ya Kigali kuwa 4 Nyakanga 2015 naho I Musanze kibe tariki ya 5 Nyakanga 2015. Ibi bitaramo byateguwe na kampani yitwa Promo One ya hano mu Rwanda bikaba byaratumiwemo itsinda Goodlife na bamwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe mu Rwanda no mu karere.

Mariya Yohana

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi biteguye kuzataramira abazitabira ibi bitaramo

Abasore bagize itsinda Good Life biteguye iki gitaramo kigiye kubera mu Rwanda

Abahanzi bataramira abazitabira ibi bitaramo byombi harimo Radio na Weasel bagize itsinda Good Life ryo muri Uganda, abahanzi nyarwanda barimo: Mariya Yohana uzwi mu ndirimbo zo kubohora igihugu, itsinda Urban Boys, Bruce Melody, Two 4Real, Charly na Nina ndetse na Kid Gaju.

Kwibohora concert

Mariya Yohana n'abandi batandukanye barimo n'abacuranzi biteguye cyane iki gitaramo

Umuhanzi Bruce Melody ni umwe mu biteguye iki gitaramo "Kwibohora concert"

Kwibohora Concert igiye kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere, tariki ya 4 Nyakanga 2015 muri Serena Hotel ya Kigali, kwinjira ni ibihumbi 20 (20.000Frw) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi icumi (10.000Frw) ahasanzwe. Mu gitaramo kizabera I Musanze kuri sitade, kwinjira ni amafaranga 1000Frw ahasanzwe ndetse na 3000Frw mu myanya y’icyubahiro.

Nk’uko inyarwanda.com yabitangarijwe na Muyoboke Alex uhagarariye Decent Entertainment iri gufasha kampani Promo One mu gutegura iki gitaramo, yadutangarije ko igitaramo nk’iki cyo Kwibohora kizajya kiba buri mwaka mu kwezi kwa Nyakanga igihe Rwanda ruba rwizihiza umunsi wo kubohora igihugu. 

Kwibohora

Muyoboke Alex hamwe na Nizzo wo muri Urban Boys

Kwibohora

Kwibohora

Charly na Nina nabo biteguye iki gitaramo cyo kwibohora

Urban Boys

Urban Boys nabo biteguye iki gitaramo

 ANDI MAFOTO AGARAGAZA AHO IMYITEGURO IGEZE KURI BAMWE MU BAHANZI BAZITABIRA IBI BITARAMO"KWIBOHORA CONCERT"

Kwibohora

Humble Gizzo wa Urban Boys ni umwe mu biteguye iki gitaramo

Kwibohora

DJ Pius nawe yiteguye iki gitaramo"Kwibohora concert"

kwibohora

Abacuranzi nabo bariteguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Date9 years ago
    Ibi byari bikenewe turahabayeeee





Inyarwanda BACKGROUND