RFL
Kigali

Premier League: Manchester United ibifashijwemo n'imari iheruka guhaha yatangiranye intsinzi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/08/2024 23:18
0


Ikipe ya Manchester United ibifashijwemo na rutahizamu iheruka kugura, Joshua Zirkzee yatangiye Premier League itsinda Fulham.



Ni mu mukino wafunguye shampiyona y'icyiciro cya Mbere mu Bwongereza wabaye kuri uyu wa Gatanu Saa tatu z'ijoro ubera ku kibuga cya Manchester United cya Old Trafford.

Umukino watangiye ikipe ya Fulham ariyo ihererekanya neza umupira inarema uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego nk'aho ku munota wa 12 Kenny Tete yarekuye ishoti, ariko birangira Andre Onana atabaye ashyira umupira muri koroneri.

Ku munota wa 15 Manchester United yari ibonye igitego biturutse kuri kufura nziza Amad Diallo yarekuye maze Casemiro ashyiraho umutwe, gusa birangira umupira unyuze hejuru y'izamu gato cyane.

Bigeze mu minota 20 Manchester United yatangiye guhererekanya umupira neza maze Fulham yo itangira gukina icungira ku kwirukankana imipira macye ibonye.

Ikipe y'amashitani atukura yakomeje gukina neza ndetse ikanarema uburyo bwinshi imbere y'izamu gusa Bruno Fernandes akarata ibitego bidahushwa ku mipira yabaga ahawe na Casemiro.

Fulham yagiye yirwanaho maze igice cya mbere kirangira bigikomeje kuba 0-0. 

Nk'uko byari byagenze mu gice cya mbere no mu gice cya kabiri, ikipe ya Fulham yaje isatira nk'aho yanabonye kufura nziza ku ikosa Marcus Rashford yakoreye Adama Traore maze iterwa na Calvin Bassey, gusa birangira Andre Onana ayikuyemo.

Ku munota wa 60 Erik Ten Hag utoza Manchester United yakoze impinduka mu kibuga akuramo Amad Diallo na Mason Mount, hajyamo Alejandro Garnacho na Joshua Zirkzee.

Ku munota wa 72, Fulham yari ibonye igitego habura gato ku mupira warekuwe na Andreas Pereira nyuma yuko izamu ryari risigaye ryambaye ubusa, gusa birangira Lisandro Martinez atabaye ashyira umupira muri koroneri.

Ku munota wa 87, Manchester United yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Joshua Zirkzee ukiri mushya ku mupira yahawe na Alejandro Garnacho.

Umukino warangiye ikipe y'amashitani atukura ariyo yegukanye intsinzi ndetse ihita inicara ku mwanya wa mbere mu gihe andi makipe atari yakina.

Alejandro Garnacho na Joshua Zirkzee bishimira igitego 


Joshua Zirkzee watabaye Manchester United 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND