RFL
Kigali

Chidimma wikuye muri Miss South Africa yashyizwe muri Miss Universe Nigeria

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2024 9:31
0


Chidimma Adetshima wikuye mu irushanwa rya Miss South Africa 2024 nyuma y’uko ubwenegihugu bwe bushidikanyijweho, yashyizwe mu bari guhatana mu irushanwa rya Miss Universe Nigeria, kandi agaragaza ko aramutse atsinze yiteguye kuzaserukira iki gihugu muri Miss Universe.



Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2024, uyu mukobwa yagaragaje ko yemeye ubutumire yahawe n’abategura irushanwa rya Miss Universe Nigeria, aho batangiye urugendo rwo gushakisha umukobwa uzaserukira iki gihugu. Ati “Ntegerezanyije amatsiko yo kuzitabira amarushanwa azwi cyane yo muri Afurika.”

Uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya Miss South Africa afite intego yo kuritwara, ariko yaje kwiheba mu minsi ya nyuma y’iri rushanwa, nyuma y’uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashidikanyije ku bwenegihugu bwe.

Hari abakoresha imbuga nkoranyambaga bibajije niba uyu mukobwa afite ubwenegihugu bwa Nigeria biturutse ku kuba Se ari umunya-Nigeria. Ni mu gihe Nyina afite inkomoko muri Mozambique.

Iperereza ryakozwe kuri uyu mukobwa ryagaragaje ko Nyina w’uyu mukobwa Adetshina ashobora kuba yarakoze amanyanga kugirango abone ubwenegihuigu bwa Afurika y’Epfo.

Nyuma y’ibi birego byose n’ibindi bitutsi byatambukaga umusubirizo ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa yafashe “umwanzuro utoroshye” ava muri iri rushanwa kubera umutekano w’umuryango we no ku neza y’ubuzima bwe.

Abategura Miss Universe Nigeria bavuze ko bahaye ubutumire uyu mukobwa kubera ko “urugendo rwe mu marushanwa ya Miss ku rwego mpuzamahanga rutararangira.”     

Bavuze ko bafite icyizere cy’uko uyu  mukobwa azashobora guhagararira igihugu cya Se kavukire ku rwego mpuzamahanga naramuka atsinze. Uzatsinda Miss Universe Nigeria azaserukira iki gihugu muri Miss Universe izaba mu mpera y’uyu mwaka.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nibwo irushanwa rya Miss South Africa ryasojwe ryegukanwe na Mia Le Roux wabaye umukobwa wa mbere ufite ubumuga bwo kutumva wegukanye iri kamba.

Chidimma aramutse atsinze akegukana ikamba rya Miss Universe Nigeria, yazahurira mu irushanwa rimwe na Miss Le Roux muri Miss Universe mu Ukwakira 2024.


Chidimma yahawe ikaze mu irushanwa rya Miss Universe Nigeria aho Se afite inkomoko


Chidimma yagaragaje ko yiteguye kuzitabira iri rushanwa kandi afite itengo yo gutsinda


Chidimma yikuye muri Miss South Africa kubera ko ubwenegihugu bwe bwashidikanyijweho





Chidimma yatangiye guhatana mu matora yo kuri internet









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND