Dr. Utumatwishima Jean Nepo wagizwe Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi muri manda y’imyaka itanu, yagaragaje ko mu byo agiye kwitaho harimo ishyirwaho ry’amategeko arengera abahanzi, ndetse no gukomeza urugendo rwo gufasha urubyiruko kubona imirimo.
Yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X
mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2024, nyuma y’uko Perezida
Kagame yongeye kumugurira icyizere akamugira Minisitiri w'Urubyiruko
n'Iterambere ry'Ubuhanzi.
Ari kuri uyu mwanya kuva ku wa Gatanu tariki 24
Werurwe 2023, ubwo yagirwaga Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi
asimbuye Rosemary Mbabazi.
Kuva yahabwa inshingano yagaragaje cyane gushyigikira
abahanzi, kuko yitabiriye ibikorwa byabo birimo ibitaramo n’ibirori, kandi
yifashishije konti ye ya X yagiye ashishikariza Abanyarwanda n’abandi kwitabira
ibikorwa by’ubuhanzi n’ubugeni mu bihe bitandukanye.
Utumatwishima yigeze kuvuga ko ubuhanzi ari uruganda
ruteza imbere igihugu, bityo ko bushyigiwe bwajya mu bintu bine bizamura
ubukungu bw’u Rwanda.
Yanagaragarije kandi urubyiruko ahari amahirwe
y’umurimo, kandi yagiye asaba urubyiruko gufatanya mu gushaka no guhanga
imirimo.
Nyuma y’uko yongeye kugirirwa icyizere na Perezida
Paul Kagame, Utumatwishima yanditse kuri konti ye ya X ashima Umukuru
w’Igihugu. Yagize ati “Paul Kagame, mbashimiye mbikuye ku mutima amahirwe
mumpaye ngo mfatanye n’abandi dushake ibisubizo ku byifuzo by’urubyiruko
n’abahanzi.”
Yagaragaje ko Minisiteri yahawe kuyobora igiye
gushyira imbere gukora uko ishoboye mu gufasha urubyiruko kubona imirimo,
ndetse n’amategeko afasha abahanzi.
Ati “Urubyiruko: rukeneye imirimo. Abahanzi bifuza
amategeko meza n’ubufasha bituma ubuhanzi bubyara ubukungu.”
Abaminisitiri bagize Guverinoma Nshya yashyizweho na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu:
1. Madamu Judith Uwizeye: Minisitiri muri Perezidansi
ya Repubulika.
2. Madamu Ines Mpambara: Minisitiri muri Primature.
3. Bwana Yusufu Murangwa: Minisitiri w'Imari
n'Igenamigambi.
4. Amb. Olivier Nduhungirehe: Minisitiri w'Ububanyi
n'Amahanga n'Ubutwererane.
5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja: Minisitiri w'Ubutabera/Intumwa
Nkuru ya Leta.
6. Bwana Juvenal Marizamunda: Minisitiri w'Ingabo.
7. Madamu Consolee Uwimana: Minisitiri w'Uburinganire
n'Iterambere ry'Umuryango.
8. Dr. Vincent Biruta: Minisitiri w'Umutekano mu
Gihugu.
9. Bwana Jean Claude Musabyimana: Minisitiri
w'Ubutegetsi bw'Igihugu.
10. Dr. Jimmy Gasore: Minisitiri w'Ibikorwa Remezo.
11. Madamu Paula Ingabire: Minisitiri w'Ikoranabuhanga
na Inovasiyo.
12. Bwana Gaspard Twagirayezu: Minisitiri w'Uburezi.
13. Dr. Jean Damascene Bizimana: Minisitiri w'Ubumwe
bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.
14. Dr. Ildephonse Musafiri: Minisitiri w'Ubuhinzi
n'Ubworozi.
15. Dr. Sabin Nsanzimana: Minisitiri w'Ubuzima.
16. Amb. Christine Nkulikiyinka: Minisitiri w'Abakozi
ba Leta n'Umurimo.
17. Bwana Prudence Sebahizi: Minisitiri w'Ubucuruzi
n'Inganda.
18. Dr. Valentine Uwamariya: Minisitiri w'Ibidukikije.
19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira: Minisitiri
w'Ibikorwa by'Ubutabazi.
20. Bwana Richard Nyirishema: Minisitiri wa Siporo.
21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima: Minisitiri
w'Urubyiruko n'Ubuhanzi.
Abanyamabanga ba Leta muri Guverinoma Nshya
1. Gen (Rtd) James Kabarebe: Umunyamabanga wa Leta
ushinzwe Ububanyi n'Amahanga n'Ubufatanye bw'Akarere.
2. Bwana Richard Tusabe: Umunyamabanga wa Leta
ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.
3. Madamu Mutesi Linda Rusagara: Umunyamabang wa Leta
ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri Minisiteri y'Imari
n'Igenamigambi.
4. Bwana Eric Rwigamba: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri
y'Ubuhinzi n'Ubworozi.
5. Madamu Marie Solange Kayisire: Umunyamabanga wa
Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.
6. Madamu Claudette Irere: Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y'Uburezi.
7. Dr. Yvan Butera: Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y'Ubuzima.
8. Bwana Olivier Kabera: Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y'Ibikorwa Remezo.
9. Madamu Sandrine Umutoni: Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri
w'Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame, rigaragaza ko Dr.
Doris Uwicyeza Picard yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu
rw'Imiyoborere (RGB). Yasimbuye Dr. Usta Kaitesi.
Dr. Doris Uwicyeza Picard wahawe kuyobora RGB, yari
asanzwe ari Umuhuzabikorwa ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa ry’Amasezerano
y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira.
✔️Urubyiruko: rukeneye imirimo,
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) August 16, 2024
✔️Abahanzi: bifuza amategeko meza n’ubufasha bituma ubuhanzi bubyara ubukungu.
🙏 Nyakubahwa #Perezida~wacu @PaulKagame, mbashimiye mbikuye ku mutima amahirwe mumpaye ngo mfatanye n’abandi dushake ibisubizo ku byifuzo by’urubyiruko n’abahanzi.
TANGA IGITECYEREZO