RFL
Kigali

Gospel irungutse! Jado Kelly yinjiye muri Hiphop anerekana ko ari uwo guhangwa amaso-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2024 18:36
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Uwimana Jean de Dieu uzwi nka Jado Kelly yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Gutabarwa" yashibutse ku nkuru mpamo y'inshuti ye yabonye gutabarwa kuvuye ku Mana ubwo yari mu bibazo by'inzitane.



Jado Kelly ni umunyarwanda utuye mu Bufaransa, akaba ari umukristo mu Itorero rya Zion Temple Bruxelles. Ni Umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worshiper Leader). Yatangiye umuziki mu 2007 atangirira aho yasengeraga muri Zion Temple Rubavu ishami rya Nyamyumba aho yari umwe mu ba Worshiper Leaders.

Icyakora avuga ko yatangiye gukora indirimbo ze bwite mu 2016 aho yatangiriye ku ndirimbo yise "Africa rise and shine" yaririmbwemo n'abaririmbyi b'abahanga barahuye ubumenyi ku Nyundo, abo akaba ari Neema, Ruth Christmas Kanoheli na Peace Hoziana. Nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo eshatu, ariko ntiyazisangiza abakunzi ba muzika.

Yakomeje umuziki mu mwanya muto aba afite, akora indirimbo zinyuranye zirimo "Tuza" yagaragarijemo ubuhanga buhanitse, akurikizaho "God with us" na "Yahweh" yakoranye na Gaby Kamanzi. Nyuma y'umwaka umwe yari amaze adasangiza abakunzi be igihangano gishya, kuri ubu agarukanye indirimbo y'amashusho yise "Gutabarwa".

Jado Kelly yavuze ko iyi ndirimbo "Gutabarwa" yayihimbye mu mwaka wa 2015, itunganywa na Pacque Pro mu buryo bw'amajwi. Ati "Muri uyu mwaka wa 2024 ni bwo nasubiye mu bubiko nyumvise mfata umwanzuro wo kuyisubiramo nkayikorera n'amashusho".

Yafashe uwo mwanzuro kuko "ifite ubutumwa buhumuriza imitima y'abafite amasezerano y'Imana bumva bacitse intege baruhijwe no gutegereza isezerano". Yahise ayijyana muri Gates Sound Studio, yongererwa ibirungo na Producer Gates Mulumba uzwi nka Bill Gate.

Inyikirizo yayo iririmbamo undi muramyi w'umuhanga witwa Umumporeze Emelance. Amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na Bombastic Studio. Ni indirimbo riri mu njyana ya Hiphop, bikaba byatunguranye cyane dore ko ari ubwa uyu musore akoze indirimbo iri muri iyi njyana.

Mu baraperi bazwi muri Gospel harimo Sekuru wabo Bright Patrick, The Pink, Bright Karyango, Blaise Pascal, Rev Kayumva Fraterne, MD, Uncle Sam n'abandi. Icyakora aba bose harimo abahagaritse umuziki mu ibanga, abandi baracyawukora ariko biguru ntege, abagishoye imizi ni bacye. Jado Kelly akaba azajye amaraso mashya muri Hiphop.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Jado Kelly yavuze ko impamvu yamuteye guhimba iyi ndirimbo "byavuye ku bihe inshuti yanjye yari irimo gucamo bigoye cyane ku buryo byahungabanyaga kwizera kwe ku by'Imana yavuganye nawe atumva ahobizaca ngo bishyike;

Nyuma y'igihe yamaze asenga Imana anayizeye, Imana ica inzira imukura muri ibyo bibazo byose imugirira neza, imugira umuntu ukomeye kuko yahagaze ku munara we akarinda kwizera kwe ntacogore, mu gihe gikwiye rya sezerano yahawe n'Imana rirasohozwa".

Jado Kelly avuga ko akimara kumva iyo nkuru yagize umunezero mwinshi, bimutera guhita ahimba iyi ndirimbo "mbwira abizera bose baca mu bikomeye bigoye, mu bigeragezo bitandukanye, babona nta nzira, ko hari umunsi wo Gutabarwa".

Yavuze ko ikintu kimwe gikwiriye kandi gikenewe "ni ugukomeza kwizera ko amazezerano n'aho yatinda Imana ntibeshya, icyo ivuze iragisohoza, guhagarara ku munara no kurinda izamu ni cyo gikwiye mu bihe bigoye nk'iby'inshuti yanjye yarimo kunyuramo".

Nyuma yo guhimba iyi ndirimbo no kuyikorera amajwi ntabwo yahise ayitanga hose, ati "Gusa ndumva icyo gihe narakoze ikiganiro kuri Radio Rubavu mvuga kuri iyo ndirimbo, ndibaza ari ho honyine nayitanze muri icyo gihe."

Arishimira ko iyi ndirimbo ye yakozwe "mu buryo buryoheye umutima, ubugingo, amatwi ndetse n'amaso, haba ku majwi ndetse n'amashusho yayo". Yashimye abantu bose bashyigikiye umuhamagaro we no gufatanya nawe kugeza ubutumwa bwiza anyuza mu ndirimo ku bantu benshi ku isi.

Ati "Twagiye tubona feedback z'abantu bagiye bahumurizwa n'ubutumwa buri muri izo ndirimbo cyane cyane indirimbo ya mbere nasohoye yitwa "Tuza". Ndashima Imana cyane ko Mwuka Wera yayikoresheje ku guhumuriza imitima y'abari bihebye".

Uyu muraperi wo guhangwa amaso bitewe n'ubuhanga yagaragaje mu ndrimbo "Gutabarwa", yavuze ko mu kwizera kwe, iyi ndirimbo ye Mwuka Wera ari buyikoreremo kugira ngo ahumurize, yomore imitima y'abakomeretse ndetse no gusubiza imbaraga mu bacitse intege.

Yashimiye byimazeyo abifatanyije nawe kwamamaza Izina rya Yesu, ati "Ku bwanyu mwese mwashyigikiye uyu murimo benshi bahawe umugisha ku bwawe nanjye, mukomeze muhamye imirimo ya Yesu no guhamiriza isi ko nta handi gutabarwa kuva uretse kuri Yesu."


Jado Kelly ni uwo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel by'umwihariko muri Hiphop


Avuga ko iyi ndirimbo ye "Gutabarwa" yakozwe mu buryo bugezweho


Umukobwa ugaragara mu ndirimbo "Gutabarwa" ya Jado Kelly


Jado Kelly yinjijwe mu muziki byeruye n'indirimbo yise "Tuza" imaze imyaka ibiri isohotse

REBA INDIRIMBO NSHYA "GUTABARWA" YA JADO KELLY


REBA INDIRIMBO "YAHWEH" YA JADO KELLY FT GABY KAMANZI


REBA INDIRIMBO "TUZA" YA JADO KELLY ARI NAYO YAMWINJIJE MU MUZIKI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND