RFL
Kigali

Amavubi yahamagaye abakinnyi 36 b'agateganyo bazacakirana na Libya na Nigeria

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/08/2024 21:32
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi b'agateganyo bazitabira umwiherero utegura umukino wa Libya na Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 ni bwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw'aba bakinnyi b'Amavubi binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Muri uru rutonde rw'agateganyo rwa Torsten Frank Spittler harimo amazina nka Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC, Bugingo Hakim wa Rayon Sports, Kwitonda Ally wa Police FC, Nkundimana Fabio wa Marines, Hamissi Hakim wa Gasogi United, Hirwa Jean wa Bugesera na Mbonyumwami Taiba wa Marines.

Abakinnyi Amavubi ashobora kugenderaho kugeza ubu barimo Ntwali Fiacre uherutse kujya muri Kaizer Chiefs, Bizimana Djihad wa FC Kryvbas Kryvyi Rih, Ange Jimmy Mutsinzi wa Zira FK, Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli, Muhire Kevin wa Rayon Sports, Kwizera Jojea wa Rhode Island FC na Mugisha Gilbert wa APR FC.

Amavubi azatangira umwiherero ku wa 26 Kanama mu gihe biteganyijwe ko azakina na Libya bari kumwe mu itsinda D mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kuri taliki ya 4 Nzeri 2024, ikazakina na Nigeria taliki ya 10 Nzeri 2024.


Abakinnyi b'agateganyo bahamagawe mu Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND