Kuri iki cyumweru tariki 20 Kanama 2017 ni bwo habaye igitaramo gisoza iserukiramuco rya Kigali Up dore ko mu mpera z’iki cyumweru habaye ibitaramo bibiri. Iki gitaramo gisoza Kigali Up cyahuriranye n’umunsi w’umuganura.
Iki gitaramo cyabereye Kicukiro kuri Stade ya IPRC cyahuriranye n'umunsi w'umuganura, umushyitsi mukuru akaba yari umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC Lt Col. Patrice Rugambwa.
Iki gitaramo cyari kiganjemo imbyino gakondo zerekana umuco w’ibihugu binyuranye cyanagaragayemo abahanzi bashimishije abantu nka Phionnah Mbabazi, Mani Martin, Gaby Kamanzi, Soleil Laurent, Manou Gallo, Rafiki n'abandi benshi bashimishije umubare w’abatari bake bari bitabiriye Kigali Up.
Tubibutse ko Kigali Up Festival yitabiriwe n'ibyamamare muri Afurika nka; Ismael Lo na Patoranking mu gihe Alpha Blondy wari witezwe byarangiye ataje i Kigali ku mpamvu zitarashyirwa hanze. Tubibutse na none ko icyumweru cy'umuganura cyatangijwe kizasozwa n'umunsi mukuru w'umuganura uteganyijwe kubera i Nyanza tariki 27 Kanama 2017.
REBA AMAFOTO:
Rafiki Coga Style Imbyino gakondo zari ziganje muri iki gitaramoAbakunzi b'umuziki bari bitabiriye ari benshiPhionnah Mbabazi wahinduranyije imyenda ari ku rubyiniro ari mu bashimishije abafanaLion Imanzi yari umwe mu bayoboye iki gitaramoMC Ange nawe yayoboye iki gitaramoLt Col. Patrice Rugambwa umunyamabanga uhoraho muri Minispoc yagejeje ijambo ku bari ahoItorero Urukerereza ryasusurukije abantuManou Gallo umuhanzikazi wo muri Côte d'Ivoire yasusurukije abantuUrubyiruko rwo muri Congo rwasusurukije abari ahoGaby Kamanzi yasusurukije abari ahoMani Martin muri Kigali UpSoleil Laurent yongeye gushimisha abakunzi b'umuziki
REBA UKO ABAHANZI BATANDUKANYE BARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO
REBA UKO PHIONNAH MBABAZI YITWAYE
REBA IGITARAMO CYAFUNGUYE IYI FESTIVAL
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO