RFL
Kigali

Bamwe mu bashinga amadini mu Rwanda bayobya rubanda bakanakoresha amayeri yo gushakamo amaramuko

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:3/03/2016 12:42
10


Ubwiyongere bw’amadini n’amatorero mu Rwanda, ni iyobera rishobora gutera benshi urujijo, bakaba bashobora no kugwa mu ruzi barwita ikiziba kuko kuyobya abantu n'amayeri yo gushaka amaramuko muri rubanda, usanga hari benshi babigize intego ariko bakiyorosa uruhu rw’ababashakira agakiza.



Ubusanzwe mu Rwanda, ibijyanye n’imyemerere byakorwaga mu mihango gakondo, aho habagaho kwambaza Lyangombe, guterekeza, kwera n’ibindi byakorwaga mbere y’umwaduko w’abazungu. Ubwo abazungu batangiraga kuza mu Rwanda, binjije amatwara y’imyemerere yabo mu banyarwanda ariko ntabwo amadini n’amatorero yari menshi cyane, nyamara mu myaka 4 ishize yariyongereye bitangaje, kuburyo ubu umubare w’amadini ukubye inshuro hafi 4 uw’imirenge yose igize u Rwanda.

Nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB) ari nacyo cyandika amadini n’amatorero yemerewe gukorera mu Rwanda, kuva mu mwaka w’1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge kugeza mu mwaka wa 2012 habarurwaga amadini n’amatorero abarirwa mu 180, nyamara nyuma y’uko iki kigo gitangiye kuyandika, ubu habarurwa arenga 1500 kandi uyu mubare ntubariwemo amwe mu madini n’amatorero akora mu bwihisho atarigeze ahabwa ibyangombwa.

N'ubwo aya madini n'amatorero yose ashingwa agaragaza ko agamije gufasha rubanda kubageza ku mibereho myiza ishingiye kuri roho nzima izira icyasha, hari amwe muri yo atandukira agakora n'ibiteye isoni binaca ukubiri n'indangagaciro z'umuco nyarwanda. Gusa ntawabura gushima amwe muri aya madini n'amatorero akomera ku bupfura n'ubunyangamugayo, abayayobora bakiyuha akuya bafasha benshi gutera imbere mu by'ubuzima busanzwe no mu by'imyemerere ibaganisha aheza.

Hari abiyita abakozi b’Imana bitwaza iyerekwa n’ubuhanuzi bagasambanya abayoboke babo

Hari benshi mu biyita abakozi b’Imana, bagenda bavugwaho gukora ibiteye isoni bashukisha abayoboke babo akajambo “Imana yavuze ngo...”, hakaba n’abahagarara ku byo bigisha bakavuga ko rwose Imana ishobora gutegeka umuvugabutumwa gusambanya umuyoboke we kugirango intego runaka igerweho. Ibi hari uwabyumva nk’igitangaza nyamara ni henshi bivugwa mu madini n’amatorero amenyerewe ku izina ry’INZADUKA.

Urugero rufatika, ni urw’uko mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, umubyeyi  w’abana batatu witwa Mukamwiza Constance, yatanze ubuhamya ko yabyaranye na Bishop Bimenyimana Claudien nyuma y’imyaka  itanu bari bamaze basambana, akavuga ko yahanuriwe n’uyu wiyita umukozi w’Imana ko yabyeretswe n’Imana.

Uyu mugore yitangiye ubuhamya bw'uburyo yasambanye imyaka 5 n'uwari umushumba w'itorero rye

Uyu mugore yitangiye ubuhamya bw'uburyo yasambanye imyaka 5 n'uwari umushumba w'itorero rye

Uyu mugore wahamije ko yasambanye n’uwari umushumba we mu gihe cy’imyaka itanu, yavuze ko banabikoreraga mu ngo zabo no hirya no hino mu mazu acumbikirwamo abantu ( Lodges).

Bishop Bimenyimana Claudien wiyemerera ko yasambanyije uyu mugore yabibwiwe n'Imana

Bishop Bimenyimana Claudien wiyemerera ko yasambanyije uyu mugore yabibwiwe n'Imana

Bishop Bimenyimana  ntiyigeze ahakana iby’uko yasambanyije uyu mugore w’abandi, ahubwo yavugaga ko gusambanya Mukamwiza yabaga yabitegetswe n’Imana nyuma yo kumuhishurira ko afite ikibazo cy’uko ari imfubyi kandi akaba atajya yishimana n’umugabo bari mu buriri.

Hari abakozi b’Imana biyemerera ko gushinga idini ari ‘Business’ nk’izindi

Akenshi abayobozi b’amatorero n’abavugabutumwa, ntibaba bashaka kwerekana ko bashyize imbere ubutunzi cyangwa ko bagamije gushaka indonke mu bayoboke babo, ariko hari abiyemerera ko gushing itorero ari ubucuruzi nk’ubundi bwose. Umwe mu biyita abakozi b’Imana, ugaragaza kenshi ko adaca ku ruhande ibyo gukamura ubutunzi mu bayoboke, ni Apotre Rwandamura Charles uyobora itorero “United Christian Church”, uyu akaba yaragiye abyerekana kenshi mu bihe bitandukanye.

Bishop Rwandamura; umuvugabutumwa ukunda gutangaza ibintu bikavugwaho byinshi

Bishop Rwandamura; umuvugabutumwa ukunda gutangaza ibintu bikavugwaho byinshi

Ubwo yari mu muhango wo kwimika Mukamusoni Marie Claire uyobora Itorero Bethel Revival International ry’i Nyamirambo wari uhawe inshingano zo kuba Apotre, mu muhango wabaye kuwa 18 Ukwakira 2014, Rwandamura wari ukiri Bishop icyo gihe, yategetse abakirisitu ko batanga amafaranga atubutse, abashumba bakagura imodoka, kuko nta mushumba by’umwihariko umu Bishop wo kugenda n’amaguru cyangwa kugenda muri twegerane.

Apotre Rwandamura  yavuze ko abashumba b’amatorero ari abantu bakwiye icyubahiro no gushimirwa imirimo ikomeye bakora, kandi ibigomba kububahisha bikaba nta handi bizava uretse mu maturo y’abayoboke b’amatorero abo bashumba baba babwirizamo ubutumwa bwiza.

rwandamura

Uru ni urukuta Bishop Rwandamura yubatse, avuga ko abantu barujyaho bagakira indwara kandi ibyp bifuza bakabibona

Uru ni urukuta Bishop Rwandamura yubatse, avuga ko abantu barujyaho bagakira indwara kandi ibyp bifuza bakabibona

Apotre Charles Rwandamura  kandi yanerekanye ko abayoboke badakwiye kujya binuba cyangwa ngo bumve ko bakwiye kwihunza izo nshingano, kuko n’abashumba nabo bikorera imitwaro yabo iremereye. Aha yagize ati: “Twikoreye imiruho yanyu, twikoreye indwara zanyu, twikoreye ibibazo byanyu n’abadayimoni banyu turara turwana nabo… Abapasiteri bari imbere yawe bikoreye ibibazo byawe, bikoreye ubugumba bwawe, bikoreye SIDA yawe, bikoreye ubukene bwawe.”.

Ubwo yari mu muhango wo kwimika Bishop Rugamba Albert wa Bethesda Holy Church wabaye muri 2014, Apotre Rwandamura yareruye avuga ko yatangije idini mu buryo bwa ‘business’ ndetse aboneraho gushimangira ko gushinga idini ari businesi (ubushabitsi) nziza yunguka yatangije, kandi Imana ikazamuheramo umugisha.

Hari abiyita abakozi b’Imana bagashwanira mu mitungo

Hari bamwe mu biyita abakozi b’Imana bashwanira mu mitungo y’itorero ryabo, hakaba abigirira akabanga ariko hakaba n’abadatinya kwiha rubanda, bagashikama bakarwana inkundura ndetse hakanitabazwa Polisi ngo ibashe guhosha impagaragara.

Tariki ya 3 Gicurasi 2014, uwihita umukozi w’Imana Apotre Bizimana Ibrahim yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho kunyereza imitungo yo mu itorero rye n’umugore we Apotre Mukabadege Liliane, itorero ryitwa Umusozi w’Ibyiringiro. Nyuma yaje gufungurwa ku itariki 19 Gicurasi 2014 ariko umwiryane uba wose kuburyo bari batanze n’ikirego ngo batandukane burundu.

Apotre Liliane Mukabadege n'umugabo we Apotre Bizimana Ibrahim bombi biyita abakozi b'Imana

Apotre Liliane Mukabadege n'umugabo we Apotre Bizimana Ibrahim bombi biyita abakozi b'Imana

Aba bavugabutumwa bongeye gushwana bapfa imitungo, tariki 28 Nzeri 2015, ubwo uyu mugabo yajyaga ku gashami k’urusengero rwabo gaherereye i Runda, agakuraho inzugi ndetse akanarandura icyapa cy’uru rusengero, avuga ko rwubatswe mu kibanza cye ndetse akaba ari nawe warwubatse igihe yari umuyobozi warwo, akaba ashaka gusubirana imitungo ye. Yashinjaga umugore we ari nawe muyobozi mukuru w’itorero, kuba ashaka gukoresha imitungo y’urugo mu by’itorero rye. Aba bavugabutumwa kandi, ubu bamaze no gutandukana, banagaza inkiko ngo babone ubutane bwa burundu, ariko n’ibirego byabo bijyana akenshi no gushinjanya ubujura bushingiye ku mitungo yabwo bwite n’iy’itorero.

Hari abavugabutumwa bateka imitwe ngo bemeze abayoboke ko ari abahanuzi?

Nyuma yo gushwana kwa Apotre Bizimana Ibrahim n’umugore we Apotre Mukabadege Liliane, bagashwanira mu by’itorero no mu rugo ntibongere gucana uwaka, bivuye inyuma barandagazanya, buri umwe yerekana ubutekamutwe abona kuri mugenzi we. Umugabo yavuze ko uyu mugore we, yajyaga ajya kubwiriza yahanye gahunda n’umuntu ufite muzima ariko akiyerekana nk’ufite ubumuga bwo kutavuga, hanyuma uwo wabaga yaje kwishushanya akamara igihe asengera mu itorero bazi ko koko afite ubwo bumuga, hanyuma igihe cyazagera Apotre Liliane akavuga ko yeretswe n’Imana umuntu igiye gukorera ibitangaza, kuva ubwo agasenga maze umwe utaravugaga akavuga, abayoboke bakabeshywa ko ari igitangaza cyo kwerekwa no gusengera uwo muntu gikozwe kugirango bakomeze kumwizera.

Apotre Bizimana Ibrahim yavuze ko umugore we yagiye ateka imitwe abantu bakamufata nk'umuhanuzi

Apotre Bizimana Ibrahim yavuze ko umugore we yagiye ateka imitwe abantu bakamufata nk'umuhanuzi

N’ubwo ibi Apotre Liliane yabihakanye mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, kimwe n’ibindi bimeze nkabyo hari bamwe mu batuye i Runda hafi y’urusengero rwabo, batangarije Inyarwanda.com ko ibi byagiye bikorwa kenshi bagatangara bazi ko uyu mugore koko avugana n’Imana, nyamara nyuma bakaza kuvumbura ko byari ubukemamitwe.

Apotre Mukabadege Liliane wagiye ashwana cyane n'umugabo we bari bafatanyije no kuyobora itorero Umusozi w'Ibyiringiro

Apotre Mukabadege Liliane wagiye ashwana cyane n'umugabo we bari bafatanyije no kuyobora itorero Umusozi w'Ibyiringiro

Ikindi kigaragaza ko ibyabo biba birimo ibanga, ni uko uyu mugabo Apotre Bizimana Ibrahim, na mbere y’uko ashwana n’umugore we, yabwiye Inyarwanda.com ko atamwemera nk’umuvugabutumwa ndetse n’umugore we akaba atamwemera, ahubwo buri wese akaba akora ibyo undi abona nk’ubutekamutwe n’undi bikaba uko, hanyuma bakemerana gusa nk’umugabo n’umugore.

Kwizamura mu ntera kw’abavugabutumwa biteza benshi urujijo…

Mu madini yitwa ay’Inzaduka, muri iki gihe ujya kumva uwari umuvubutumwa usanzwe (Evangelist), ukumva atangaje ko yageze ku rwego rwa Pasiteri nta mashuri y’iby’iyobokamana agendeweho, nta kizamini cyangwa ikindi gifatika, ahubwo bakabyita ko ari ko ‘Imana yavuze’.  Mu gihe kitarambiranye, ukumva wawundi atangaje ko ageze ku rwego rwa ‘Reverend’, uyu nawe mu minsi micye akiyita ‘Bishop’, hanyuma bagahita bajya ku rwego rw’icyubahiro rw’Intumwa y’Imana (Apotre), uburyo bizamura mu ntera bikamera nk’uko abarwanyi babarizwa mu mitwe y’inyeshyamba biha amapeti uko babyumva n’uko babishatse.

Kugeza ubu mu Rwanda, habarurwa abavugabutumwa bo ku rwego rwa “Apotres” cyangwa se “Intumwa z’Imana” babarirwa muri 50, nyamara ugiye kwishyira kuri uru rwego nta kindi ashingiraho, uretse gushaka undi wabyigize mbere, akamusaba ko yamusengera akamwimika, ubundi akaba ashyizwe kuri rwego rwo kwitwa “INTUMWA”  nka za zindi 12 za Yesu zizwi muri Bibiliya.

Bibiliya yabaye igikoresho cyo kwifashishwa n’abatekamitwe

Uburyo Bibiliya yubahwa na benshi mu banyarwanda cyane cyane abakiristu, byatumye hari abashaka amaramuko bitwaje iki gitabo gitagatifu. Uretse kuba hari imirongo imwe n’imwe ikoreshwa n’abiyita abakozi b’Imana bumvisha rubanda ko bagomba kubaha amaturo na kimwe mu icumi kandi ko buri wese akwiye gutanga agatubutse, ubu hirya no hino mu Rwanda cyane mu mujyi wa Kigali, hari abatekamitwe bajya banatabwa muri yombi na Polisi, babeshya abantu ko bazabona indonke nk’amashuri, akazi cyangwa imishinga ibateza imbere, hanyuma bakiyerekana nk’abakozi b’Imana kugirango uwo batekera umutwe abizere byoroshye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Albert GAHIMA8 years ago
    Nous sommes tous créés en l'Image de Dieu. Donc dufite ubushobozi bungana mugusobanukirwa Ijambo ry'Imana. Nta mpamvu rero yo kwirirwa mu nsengero muhinduka indongobe y'aba pasteurs. Urareba bariya ngo barabegamisha ku gikuta ?!!!!
  • peter8 years ago
    Amadini nta kintu kiza na kimwe ashobora kuzanira umuntu uretse kumuhuma amaso akamugira injiji mbi cyane. Amadini ubu ni na responsables y'ubukene na misères biri mu bantu.Ubu muri Africa ngo nihio ubukristu buteye imbere cyane kandi naho urusobe rw'ibibazo ruri! Amadini ni itekamutwe ribi cyane. Ubu abantu IMANA barayirukanye bayigiza kure cyaneeeeeeeeeee! IMANA ntikitwumva urebye yaraturakariye nuko igira impuhwe n'ubuntu bitangaje! Karl Marx yabivuze neza cyane nuko abantu batumva; Karl Marx yakoze La religion ari Opium du peuple gusa! Muve mumadini mugarukire IMANA kandi muyisobanukirwe munasobanukirwe n'icyo idushakaho cyane ko idushakaho ko tuyisanga ikatwiyoborera gusa!
  • patrick8 years ago
    Ndi umukristu kandi ibyo byose muvuze bibaho munsengero hafi yazose ariko icyo navuga nuko umuntu wamaze kumenya imana ntazacike intege ngo areke gusenga kubera ibyo bikorerwa munsengero nabiyita abakozi bayo ahubwo tugomba kumenya ubwenge natwe nkaba kristu kuko ntabwo twakijijwe ngo dusenge aba pastor ahubwo dusenga imana kandi ibyo byose bakora imana izabibabaza vuba cyane imana ihe umugisha atagushwa nibyo bakora kandi biyita abakozibimana
  • Julie8 years ago
    Barasaze. Barasebya amadini mazima
  • 8 years ago
    IDINI NTABWO UKO URIFATA ARIKO RIRI! BITERWA NUKO USENGA! ESE WEMERA KO YESU MUBO YAPFIRIYE NAWE WARURIMO? ABAMWIZERA BOSE YABAHAYE UBUBASHA BWO KWITWA ABANA B 'IMANA KANDI SIMPAKANYE KO HARI ABAMWIYITIRIRA KANDI BATATUMWE NAWE. ARIKO UZASENGE NAWE IMANA IZAGUFASHA UJYE USOBANUKIRWA NTUBESHYWE NABOBOSE. IMANA IKOMEZE IBASOBANURIRE
  • hmmm8 years ago
    Njy mubanze mumbabarire ariko hari icyantangaje niba koko turi aba christo nibyo dukwiye kumenyana neza ariko icya mbere si uko ujya kuvugana n abakuru aba pasteur hanyuma bakakubaza niba uri umu rescape nibyo ko bakwiye kumenya intama nuko zigomba kuyoborwa ariko sicyo kibazo cya mbere cyari gikwiye kubazwa. Ese koko niba turi aba kirisitu batarobanura ibyo byari bikwiye abana b Imana koko. Narabibajijwe numva birambabaje ntawe unzi kdi ndi we koko ariko nkabantu b Imana nukuri icyo si cyo gikwiye kuza bwa mbere. Imana idufashe kko usibye n ibyo habamo kwironda kw abantu bifite abatifite ba rubanda rugufi bagasigara inyuma. Imana itabare amatorero pe kuko biteye kwibaza byinshi
  • Chris8 years ago
    Sinshyigikiye ubujura n'ubutindi bw'abanyamadini (yaba ayo twita Inzaduka cg Ibigugu), ariko umunyarwanda yaciye umugani ngo "Iby'abapfyu biribwa n'abapfumu" arongera ati "Uwigize agatebo ayora ivu" Nanjye nti "Uwemeye kuba intama araragirwa, agakinjwa." Ntangazwa n'uko abayoboke birirwa bataka kandi nta mugozi baba bashyizweho. Ariko rero, Leta nireke gutanga imibare gusa, ikure ibirura mu ntama!
  • Oh8 years ago
    Yooh disi, reba bariya bafashe kugikuta hahaha ubwo yababwiye ati ikigikuta nugifataho nkamasaha 2 uraba millionaire. 2016 koko? Tukaba tugifite abantu nkaba? Birababaje
  • 8 years ago
    imana ntizababarira inkozizibibinkabwe nimutihana muragowe
  • Kamanzi 8 years ago
    Hahahahahha!!!! Cyakora birasekeje! Amadini yose iyo ava akagera ntacyo amaze. Utabyumva ubu azabyumva ashaje.





Inyarwanda BACKGROUND