RFL
Kigali

Yagerageje kwiyahura! Uko Benitha yatabawe n'Imana nyuma yo kubengwa ku munsi w'ubukwe-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/10/2024 18:36
0


Umukobwa wakundanye n’umusore bamarana imyaka 8 bari mu munyenga w’urukundo, ariko batandukana nabi kuko yabenzwe ku munota wa nyuma. Avuga ko icyaje kumuca intege bikamutera gutekereza kwiyahura ni uko ku munota wa nyuma ubwo yiteguraga kurushinga n’umukunzi we, uwo bakundanaga yamubenze.



Benitha Musengimana ukomoka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba yavuze ko umusore bakundanaga bari bageze mu minsi y’ubukwe, bupfa habura amasaha atagera no kuri 24. Yavuze ko bakundanye imyaka umunani ndetse bombi barategerezanyije muri icyo gihe cyose,

Uyu mukobwa avuga ko yaba we n'uwari umukunzi we bahoranaga impungenge ko umwe ashobora kurambirwa kwihangana ariko Benitha arinda arangiza kwiga bombi barihanganiranye, gusa aza gutungurwa no kubengwa ku munota wa nyuma.

Benitha watanze ubuhamya avuga ko intandaro ya byose ari uko satani yamwambitse icyangiro, icyo cyangiro yambitswe na Satani akaba ari cyo cyatumye umuhungu wari waranamaze kumukwa amubwira ko bitagikunze ko babana kandi nta kintu bapfuye.

Byose byatangiye mu minsi ubukwe bwari bwegerejeho ubwo Benitha yari aryamye mu ijoro agatungurwa no kwakira ubutumwa bw’umukunzi we amwandikira ko ibyabo birangiriye aho, ibyo kubana bitagishobotse.

Mu buhamya Benitha yatanze kuri Agape TV yavuze ko yagerageje kwegera uwo muhungu ngo amubaze icyo amujijije, undi akavuga ko Benitha ari umwere nta kosa afite ariko akamubwira ko kubana bitakunda, kugera n’ubwo umuhungu yasabye Benitha gusohora ibintu bye byose byabaga mu nzu ye.

Nyuma yo kubona ko bitagishobotse ko Benitha abana n’umusore bari bamaranye imyaka umunani mu rukundo, ni ibintu byamunaniye kubyakira kugeza ubwo yamaze igihe kinini apanga kwiyahura, gusa Imana igakinga ukuboko izo nshuro zose yagerageje kwiyahura.

Yavuze ko ku nshuro ya mbere agerageza kwiyahura yashatse kubikorera i Nyabugogo ku Inkundamahoro, gusa yitegereje uko abari aho bamurebaga atekereza ko bamaze kumenya umugambi afite bashobora kuwupfubya, ni bwo yahise afata inzira azamuka kwa Makuza.

Akigera kwa Makuza nabwo umugambi wo kwiyahura Imana yawuburijemo kuko yahise yumva ijwi ry’umusore umuhamagaye amubwira ko amuzi. Icyo gihe yashatse uburyo yakwikura mu biganza by’uwo musore nawe wari utumye umugambi wo kwiyahura umupfubana ku nshuro ya kabiri.

Benitha utuye muri Kigali yavuze ko yahise yumva telefone imuhamagaye, nuko aza gusanga nyirayo ari umusirikare bari baziranye ukorera muri 'Control room' aho kwa Makuza, amubajije aho yari agiye, Benitha amutera utwatsi anamubwira ko ntaho baziranye.

Nubwo Benitha yagiye ahura n’abantu bamuzi kwa Makuza baburizamo umugambi we wo kwiyahura, ntabwo yigeze ava ku izima kuko yatandukanye na wa musirikare agifite iyo gahunda, nyuma yo gusohoka mu cyuma umusirikare yakoreragamo ageze hanze yasanze wa muhungu akimutegerereje hanze.

Nyuma yo kubona ko umugambi wo kwiyahura uburijwemo, Benitha yashatse icumbi araramo ku mucuti we wakoreraga muri Car Free Zone ariko gahunda ari uko buza gucya akajya kwiyahurira kwa Makuza, noneho akagenda yipfutse ibitambaro ku buryo nta wari kumumenya.

Bukeye asubiye kwa Makuza, yavuze ko na none wa musirikare yongeye kuburizamo umugambi we wo kwiyahura. Ati “Nanone wa musirikare wakoraga muri Control room yarambonye ategeka abasekirite kumfata bakanjyana aho yari gukorera.

Ati: “Nkimara kugera aho yari ari gukorera, yambajije icyo nshaka mubwira ko naje gushaka akazi, gusa we yarabibonaga ko mfite ihungabana. Namubwiye ko hari umuvandimwe udodera muri iyo nyubako uza kukampa, ahubwo we ahitamo kumpa akazi ko guhagararira abakozi bakora amasuku ndetse anyibutsa ko anzi ambwira ko akazi katananira".

Benitha yavuze ko kubera ihungabana ako kazi atagatinzemo ahubwo yayobotse ubuzunguzayi. Ati “Rimwe ubwo abashinzwe umutekano batwirukankanaga turi gucururiza mu muhanda, nabonye umuhungu usa na wa muhungu wambenze, nuko ndamwirukira ndamuhobera. Abashinwe umutekano baramfashe bajya kumfunga.

Ubwo Benitha yari afunzwe ni bwo byagaragaye ko ashobora kuba yaragize ikibazo mu mutwe nuko ajyanwa mu bitaro bya CHUK. Avuga ko ageze mu bitaro, byagaragaye ko afite ikibazo, nuko abaganga baramuvura ariko ibyo ntabwo byari bihagije.

Ati: “Mvuye muri gereza rimwe naje gusaba umuntu aransengera. Iryo joro yansengeye Imana yansanze mu nzozi, sinzi niba nari nsinziriye cyangwa ari ihungabana nari mfite, nabonye igicu kirahindutse. Narahindukiye ndeba ahantu hari hari guhinda ibintu bimeze nk’inkuba nuko mbona ijuru rirakingutse.

Muri ibyo bicu hari harimo igicu cy’umwijima n’igicu cyera naravuze ndi kurira nti 'Mana ni gute watuma ndimbukira muri ubu buzima ko ndi kugana ku rusengero wakwihanganye nkagerayo'.

Numvaga ko imperuka ibaye. Narirutse ntega igare nuko umunyonzi arantwara ageza hafi y’urusengero. Ariko na none urusengero nkarubona hejuru ku gasongero. Numvishe ijwi rimbwira ngo nzamuke njye mu rusengero.

Narazamutse ngeze hagati numva bya bicu biri kundwanira hejuru. Nashatse uko nihisha ngo hatagira ikintwara ariko ibyo bicu byombi byahise biza kundwanira imbere. Nuko mba mbonye igicu cyera kiriyuburuye nuko mbona Yesu avuye muri icyo gicu agaragara igice cyo hejuru.

Cya gicu cy’umwjima cyahise kivamo ijwi rivuga riti “Urashaka iki? Yesu nawe yamusubije ijambo ryiza aravuga ati “Ndagira ngo umubohore agende’. Akimara kuvuga ibyo nahise nkanguka nsanga ni saa cyenda. Yari isaha yo gusenga nahise nsenga gusa kuva ubwo numvishe mbohotse numva ngaruye ubwenge.

Benitha wabohowe na Yesu mu nzozi kugeza ubu ibyo guta umutwe byararangiye, yahise yikomereza ibyo gusenga akanagira inama abandi. 

Nyuma yo kubona Yesu mu nzozi, Benitha yahise atana n’agahinda yahoranaga agaruka mu buzima busanzwe, gusa yirinda kugira icyo atangaza niba yarasubiye mu rukundo cyane ko wa muhungu wamubenze afite ubukwe mu Ukuboza.

REBA BENITHA UBWO YATANGAGA UBU BUHAMYA 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND