RFL
Kigali

Shyaka Patrick yifuza kubona abahanzi bose ba Gospel mu Rwanda bakorana ibitaramo bikomeye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/10/2024 12:12
0


Umuririmbyi, umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Shyaka Patrick, uzwi muri True Promises Ministries, ageze kure urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye akabifatanya no kuririmba mu itsinda yakuriyemo mu buryo bw'impano.



Shyaka Patrick ni umusore "wubaha Imana kandi uyikunda" nk'uko abyihamiriza. Atuye muri Kigali akaba asengera mu itorero Faith Evangelical Church riherereye mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali. Yaminurije muri ULK mu bijyanye n'Ubukungu.

Yatangiye kuririmba muri 2022, atangirira muri True Promises Ministries yigiyemo byinshi birimo gusenga, kuririmba no kubana neza n'abantu. Yagiriwe amahirwe yo kuyobora indirimbo zakunzwe cyane nka: "Watubereye Ibyiringiro" na "Imana Yacu" za True Promises.

Kuri ubu Shyaka Patrick yashyize hanze indirimbo nshya, ikaba iya mbere akoze igaragaza amashusho. Gusa avuga ko hari indi igiye gusohoka mu byumweru bibiri biri imbere, akaba yarayikoranye n'umuramyi Nkomezi Alexis.

Yabwiye inyaRwanda ko yahisemo kuririmba ku giti cye kuva mu 2019, "Ariko byose ni ubushake bw’Imana kuko byari mu mugambi wayo kuko ku bwanjye sinabitekerezaga! Ariko biza kuba Imana iganirije umutima wanjye, nuko nemeye njya ku recording [muri studio]".

Uyu musore avuga ko gufatanya kuririmba ku giti cye ndetse no kuririmba muri True Pomises, byoroshye cyane kuko bimusaba gupanga gahunda ze ndetse akamenya ko nta handi akenerwa "kandi ngomba gukorera Imana".

Shyaka yifuza kuzaba cyangwa kuba umuntu Imana yakoresha bigatuma Isi imenya agakiza (Kristo) biciye mu murimo akora wo kuramya no guhimbaza Imana (praise and worship). Ati "Umwihariko wenda sinzi…,ariko numva ikiza mbere ya byose kuri njye ari ugusenga".

Mu Kiganiro na inyaRwanda, Shyaka Patrick yavuze ko yifuza kubona abaramyi bose mu Rwanda bakorana ibitaramo nka za 'Live recordings' bagahuza imbaraga. Ibi yifuza, ntabwo bisanzwe biba mu Rwanda bitewe ahanini n'imyumvire, ishyari muri bamwe, n'ibindi.

Icyakora bitangiye kugenda bihinduka dore ko abaramyi 11 bakomeye baherutse gukurira mu ndirimbo "Turaje" yo gushima Imana [Rwanda Shima Imana]. Kuba batangiye gukorana indirimbo, birashoboka ko inzozi za Shyaka zazaba impamo bagahurira no mu bitaramo.

Shyaka avuga ko biramutse bigezweho byaba ari intsinzi mu Bwami kuko byoroshya ivugabutumwa. Ati "Ntekereza ko byoroshya ubu butumwa kwihuta no kugera kure. Urugero: nka kuriya Maverick City na Elevation Worship bakorana album yose! iza ifite imbaraga".

Uyu muramyi wo guhanwa amaso mu muziki wa Gospel, yifuza kandi ko abaramyi baba abanyamasengesho mbere yo kuririmba. Avuga ko byatanga umusaruro ukomeye mu Bwami bw'Imana "kuko ibintu byose by’Imana biva ku mavi. Byatinda cyangwa bikihuta ariko ibisengeye bigira izindi mbaraga."

Shyaka Patrick avuga ko aziruhutsa nabona abaramyi bose bahurira mu gitaramo

Shyaka Patrick yifuza ko abaramyi bubaka igicaniro cy'amasengesho

REBA INDIRIMBO NSHYA "AMARASO" YA SHYAKA PATRiCK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND