Nyuma y’iminsi micye u Rwanda rutangiye gukingira Abaturarwanda icyorezo cya Marburg, hakuweho impungenge z’uko ingendo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bishobora guhagarikwa n’iki cyorezo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (WHO) ryatangaje ko ingamba zo guhagarika ingendo
n'ibikorwa by'ubucuruzi kubera Icyorezo cya Marburg bidakwiye ku Rwanda kuko
ingamba rwafashe zo guhangana na cyo ziri gutanga umusaruro ukwiye.
Ibi bitangajwe nyuma y'uko Ikigo Nyafurika gishinzwe
kurwanya no gukumira Indwara z'Ibyorezo (Africa CDC), cyashimye uburyo u
Rwanda rurimo kwitwara mu guhangana n’icyorezo cya Marburg kandi ko rutanga
isomo ryiza no ku bindi bihugu mu gukumira indwara z’ibyorezo.
Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya ashimira u Rwanda uburyo rurimo kwitwara mu guhangana na Marburg, yagize ati: "Ibyo nabonye kuva nagera ku butaka bw'iki gihugu ndetse n'ibyo namenye ntaraza, byarantangaje cyane, ibyo u Rwanda rusabwa gukora byose mu guhangana n'iki cyorezo rwarabikoze.
U Rwanda ruduhesha ishema
nk'Abanyafurika, nk'Umuyobozi wa Africa CDC ntewe ishema no kuvuga ko u Rwanda
ari ishuri twakwiye kwigiraho ibijyanye no guhangana n'ibyorezo."
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko kugeza ubu abantu barenga
200 bamaze gukingirwa Icyorezo cya Marburg mu Rwanda.
Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda. Amakuru yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024, agaragaza ko abamaze kwicwa n’iki cyorezo bose hamwe ari 13. Abagikize ni 15, mu gihe abamaze kucyandura bose ari 58.
TANGA IGITECYEREZO