RFL
Kigali

Erling Haaland n’umukunzi we mu myiteguro yo kwibaruka imfura

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/10/2024 17:49
0


Erling Haaland n’umukunzi we Isabel Haugseng Johansen bari mu myiteguro yo kwibaruka umwana wabo wa mbere. Abombi bamaze imyaka ine bakundana.



Rutahizamu wa Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Noruveje Erling Haaland n’umukunzi we Isabele Haugseng bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo. Erling Haaland yaciye amarenga yabyo ubwo yari amaze gutsinda igitego mu ikipe y’igihugu ya Noruveje yatsinzemo Slovenia.

Uyu mukinnyi yishyimiye iki gitego ashyize umupira ukinwa mu mupira yari yambaye, ibi anabikora yonka urutoki.

Ifoto ye yashyize umupira wo gukina mu muipira yambaye, kimwe mu kimenyetso abakinnyi bakoresha bagaragaza ko abagore babo batwite, yayisangije abakunzi be ku rubuga rwa Instagram ayiherekeresha utumyemyetso tw’umwana (emoji).

Ibyo kugaragaza ko yenda kwibaruka, Haaland yabigaragaje nyuma y'uko yari amaze gutsinda igitego cya 34 atsindiye ikipe y’igihugu ya Norway, akaba ari we mukinnyi ufite ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu.

Amakuru avugwa ko Haaland amaze imyaka ine akundana na Isabele Haugseng, aba bombi bakaba barahuriye mu mujyi wa Dortmund muri 2020 ubwo Erling Haaland yakiniraga Brussia Dortmund.

Erling Haaland yaciye amarenga yo kwibaruka imfura 

Haaland n'umukunzi we bamaze imyaka ine mu munyenga w'urukundo


Bagiye kwibaruka imfura nyuma y'imyaka ine bamaze bakundana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND