Itsinda ry'abaririmbyi Maranatha Family Choir rizwi cyane mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi bashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo bise "Komera" bashoyemo asaga Miliyoni 10 Frw.
Yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki
10 Ukwakira 2024, ni nyuma y'iminsi yari ishize bayiteguje abakunzi babo. Iyi ndirimbo
yabanje gushyirwa kuri Youtube ariko mu gihe gito ikurwaho ahanini bitewe n'uko
bagize ikibazo mu bijyanye n'amajwi biba ngombwa ko bongera kuyisubiramo.
Kuyisubiramo muri studio byatumye hari ibihindukamo
ariko bitari byinshi cyane mu bijyanye n'imicurangire, ariko kandi no mu buryo
bw'amashusho (Video) hari ibyo Director Gad yahinduyemo.
Selemani Munyazikwiye uhagarariye Maranatha Family
Choir yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gusohora iyi ndirimbo ahanini bitewe
n'ibihe abantu banyuramo.
Ati "Muri iyi si ntabwo ibintu bihora ari byiza.
Bimwe bihora hasi, ibindi hejuru. Bumwe mu butumwa dufite ni ukugira ngo dukomeze
abantu, kuko hari igihe wumva ngo umuntu yiyahuye, ukumva umuntu ngo yarari ku
nzu aramanuka yikubita hasi..."
Yavuze ko iyi ndirimbo bagize igitekerezo cyo
kuyandika bishibutse ku muririmbyi baririmbana muri Maranatha Family Choir
watawe muri yombi mu minsi ishize ubwo yari mu kazi 'mu buryo bw'akarengane'.
Selemani ati "Ariko kubera ko dufite ubutabera,
yaraburanye kandi urabizi ko iyo bagikora aba afunze, rero iperereza ryarakozwe
arangije arafungurwa'.
Yavuze ko imibereho y'umuririmbyi wabo muri biriya bihe yanyuzemo, ari na byo byatumye batekereza gukora amashusho y'iyi ndirimbo bakayihuza no kwerekana ibihe byo gufungirwa muri Gereza, no kujya kwivuriza mu bitaro bitandukanye.
Selemani ahamya ko iyi ndirimbo ishingiye kuri mugenzi
wabo uherutse gufungurwa. Ati "Biri mu byatumye tugira igitekerezo cyo
gushyira igice nka kiriya kigaragaza gereza. Harimo igice cy'umuntu urwaye,
harimo igice kigaragaza umukobwa wabyariye iwabo, hanyuma bakamutererana, harimo
igice cy'umuntu ukuze utereranwa n'umuryango, ingo zifitanye ibibazo
n'ibindi."
Muri rusange, Selemani avuga ko bakora iyi ndirimbo
bashakaga kubwira buri wese ko Imana ikora kandi ko nta munsi n'umwe yigeze
itererana umwana w'umuntu. Basaba kandi buri wese guharanira kubana neza
n'abandi, no kurangwa n'urukundo mu migirire yabo ya buri munsi.
Yavuze ko bitoroshye kumenya neza amafaranga batanze kuri
iyi ndirimbo, ariko imibare ya hafi igaragaza ko bayitanzeho asaga Miliyoni 10
Frw. Ariko kandi asobanura ko ariya mafaranga yagezeho biturutse mu kuba barubatse
gereza, hubakwa ibitaro, ndetse bashaka n'imyambaro iranga imfungwa.
Ati "Kubaka gereza twagira ngo nyine dutange
ubutumwa bugaragara. Kuko uwo muvandimwe wacu yari afunze. Buriya iyo uvuga
ibintu bigaragara, abantu barabyumva neza."
Akomeza ati "Twaravuze tuti reka twubake ibyo
bitaro, ibyo bice bigaragaza urugo ruri gushwana, abantu bari mu rugo bafite
umwana, urumva umwana aba ari guhura n'ibibazo kubera ababyeyi be bafitanye
umwana."
Yavuze ko byafashe iminsi ibiri kugirango hubakwe gereza. Ni mu gihe ahubatswe ibitaro ari ahantu n'ubundi bafatiye amashusho mu rugo rw'umuntu wabatije.
Selemani asobanura ko imyambaro iranga ifungwa yo
byasabye ko bajya kuyidodesha mu Mujyi wa Kigali, kandi byafashe igihe gito
cyane kugirango ibe irangiye.
Maranatha Family Choir yashyize hanze amashusho y’indirimbo
‘Komera’ ishingiye ku muririmbyi wabo uherutse gufungurwa
Maranatha Family Choir yatangaje ko yakoresheje arenga
Miliyoni 10 Frw mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Komera’ ndetse bahaye akazi
abantu barenga 50
Maranatha Family Choir yagaragaje ko bashyize imbere
gukora indirimbo zihamagarira ubumuntu mu bantu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KOMERA’ YA MARANATHA FAMILY CHOIR
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SELEMANI UYOBORA MARANATHA FAMILY CHOIR
TANGA IGITECYEREZO