Umuhanzikazi urimo kwitegura kwibaruka imfura ye Sheebah Karungi yateguriwe ibirori byo kwitegura umwana bizwi nka Baby shower mu gihe abura igihe gito ngo abyare.
Ni ibirori umuntu asanzwe akorerwa n’inshuti n’abavandimwe be ba hafi nk’ikimenyetso cyo kumwereka ko bishimiye intambwe y’ububyeyi agiye gutera, bakaza bitwaje ibikoresho bikenerwa by’umwana, iby’isuku, ibyo kwambara n’ibindi.
Ibi birori byabaye mu ijoro ry’itariki 10 Ukwakira 2024, aho yatunguwe n’inshuti ze zikamukorera ibyo birori, nawe akabisangiza abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.
Sheebah witegura kwibaruka yakorewe ibirori bya 'Baby Shower'
Bibaye nyuma y’uko Sheebah aherutse gutangaza ku mugaragaro ko agiye kwibaruka, mu gitaramo yise Neyanziza, aho yanditse ashimira Imana ko yamuhaye umwana, abicishije mu ndirimbo yagize ati: “Mungu taata neyanziza” bivuze ngo Mana Data ndashimye.
Sheebah Karungi yakunze gutangaza mu biganiro bye bitandukanye ko yifuza kuzabyara ariko atifuza kubana n’umugabo kuko yumva bitamurimo.
Uyu muhanzikazi agiye kwibaruka imfura ye
TANGA IGITECYEREZO