Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu ndirimbo nshya, harimo iyitwa 'Plenty' y'umuhanzi The Ben yashyize hanze ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, yagaragayemo amasura ya bamwe mu byamamare byo mu Rwanda barimo Ruti Joel, Khalfan Govinda n'abandi. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Prince Kiiz wanayigaragayemo, yandikwa na Niyo Bosco afatanije na The Ben.
Mu bandi bahanzi bakoze mu nganzo muri iki Cyumweru harimo abaramyi nka Vedaste Christian wamamaye mu ndirimbo 'Uzi gukunda,' Charles Kagame, Bosco Nshuti, Shalom Choir n'abandi. Ni mu gihe mu muziki usanzwe, Ruti Joel na Nel Ngabo bari mu bitabajwe n'umuhanzi 2Saint kuri Album ye yise 'Born Tonight.'
1. Plenty – The Ben
2.
Costa – 2Saint ft Nel Ngabo
3.
Umuhigi – Yvanny Mpano
4.
Mbese Nzapfa – Oda Paccy ft Kayishunge
5.
Byeri – Kinabeat ft Zeo Trap
6.
Ndaje – 2Saint ft Memo, Ruti Joel
7.
Nararumuhaye – Fela Music
8.
Ni urukundo – Vedaste Christian
9.
Urugendo – Charles Kagame
10.
Inyangamugayo – David Kega
TANGA IGITECYEREZO