Gasigwa Jean Claude umukinnyi wakiniraga Tennis muri Cercle Sportif de Kigali (CSK) mu Rugunga ndetse akanahatoreza abana, yitabye Imana ubwo yarari kuhakorera imyotozo maze yitura hasi ahita ashiramo umwuka.
Nk’ uko twabitangarije n’ abo bakorana twasanze ku bibuga bya tennis aho nyakwigendera yitorezaga ndetse akanahatoreza abana umukino wa Tennis, bavuze ko nyakwigendera yahageze mu gitondo akora imyitozo yo kwiruka aho yarimo azenguruka ikibuga
Umwe mu bana batozwaga n’ uyu mugabo witwa Abraham yagize:” yaje kwirukanka yirukanka ari wenyine tugiye kureba dusanga aryamye munsi ya escalier tugiye kureba dusanga yashizemo umwuka
Undi mwana nawe twasanze kuri Cercle Sportif yagize ati:” twabanje kumwoherereza indirimbo kuri telefone ye hanyuma atubwira ko agiye kuba azenguruka ikibuga natwe tujya kuba dukina tennis. Ubwo twari turi gukina tennis, coach Tony yazamutse aza kutubwira ko hari ikibazo kivutse tuhageze dusanga araryamye. Kuko Tony atari yamwegereye kuko yari wenyine haje undi muntu bamwegereye basanga yapfuye”
Aba ni bamwe mu bana bitoreza tennis kuri Cercle sportif mu Rugunga aho nyakwigendera yaguye
Aba bana kandi bavuze ko nyakwigendera yari yarababwiye ko hari amarushanwa akomeye cyane arimo kwitegura kandi ashaka kuzitwara neza akaba yaramze iminsi akora imyitozo ikomeye
Ubuyobozi bw’ ikigo cya Cercle Sportif Rugunga bwatangarije Inyarwanda.com ko Gasigwa yikubise hasi ubwo yarimo akora imyitozo nk’ uko bisanzwe hanyuma akaza kwikubita hasi, bakaba bakeka ko ari umutima wahagaze
Gasigwa Jean Claude yavutse tariki ya 8 Nyakanga 1983 akaba yari afite imyaka 31 y’ amavuko,yatangiye gukina umukino wa tennis kuva mu mwaka wa 1999.
Gasigwa Jean Claude yagiye ahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye kandi akitwara neza cyane, yari nimero ya mbere muri uyu mukino mu gihugu cy' u Rwanda
Gasigwa Jean Claude yabashije kwegukana irushanwa rya Uganda Open mu mwaka wa 2009 na 2013, irya Kenya Open mu 2008, irya Goma Open mu 2012 yegukanye kandi irushanwa rya ITF/ Money circuit ribera mu Rwanda inshuro zigera kuri 7, yagiye ahagararira u Rwanda mu mukino wa Tennis mu gikombe cy’ isi bakunze kwita Davis Cup inshuro igera kuri 7 mu gihe yari amaze akina umukino wa Tennis
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO