Kigali

Uyu munsi mu mateka: Bwa mbere umubumbe wa Pluton winjiye mu nzira y’uwa Neptune

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/02/2025 7:18
0


Tariki 7 Gashyantare ni umunsi wa 38 mu minsi igize uyu mwaka usigaje iminsi 327 ngo urangire.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1812: Umunini mu rukurikirane rukomeye rw’imitingito washegeshe Umujyi wa New Madrid muri Leta ya Missouri.

1898: Umwanditsi Emile Zole yarafunzwe kubera igitabo cye yise “J’Accuse”.

1904: Inkongi y’umuriro mu Mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland yasenye inzu 1,500 mu masaha 30.

1940: Walt Disney yashyize ahagaragara sinema ya kabiri y’amashusho ya Pinocchio.

1962: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse ibyinjira n’ibisohoka muri Cuba.

1979: Umubumbe wa Pluton winjiye mu nzira y’umubumbe Neptune uzengurukamo ku nshuro ya mbere kuva yombi yavumburwa.

1990: Ni bwo Leta y’Abasoviyete yasheshwe.

1991: Haiti yatoye bwa mbere Perezida Jean-Bertrand Aristide binyuze mu buryo bwa demokarasi.

1995: Uwakekwagaho ibitero byo mu 1993 kuri World Trade Center, Ramzi Yousef yafatiwe Islamabad muri Pakistan.

1999: Prince Abdullah yabaye Umwami wa Jordan nyuma y’urupfu rwa se Umwami Hussein.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1965: Chris Rock, umukinnyi wa sinema n’umunyarwenya w’Umunyamerika.

1969: Adriano, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brazil.

1974: Steve Nash, Umukinnyi wa basketball y’Umunya-Canada.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Arnold Smith, umudipolomate w’Umunya-Canada.

1998: Lawrence Sanders, umwanditsi w’Umunyamerika.

Uyu munsi, Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Moses, Fidelis n’abandi.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND