Umwana w’umusore yavutse agaragara nk’umukobwa inyuma ariko imisemburo y’imbere mu mubiri ari iy’umuhungu . Nyuma y’ibizamini n’izuma ryakozwe n’abaganga hemejwe ko ari umuhungu aho kuba umukobwa kugeza ubu akaba akeneye inkunga yamufasha kwivuza.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com, mushiki we mukuru tutari buvuge amazina ye yadusobanuriye uko iki kibazo giteye.
Uko ikibazo giteye
Uyu mwana w’umusore yavutse ku itariki 30/12/1991. Avukana isura n’imiterere y’abakobwa kugera ku gitsina cye cyari giteye nk’icy’abakobwa. Ahabwa amazina y’abakobwa ndetse akajya abaho nk’abana b’abakobwa .
Igihe kigeze yatangiye amashuri abanza,arayarangiza akomereza mu cyiciro rusange. Mu mwaka wa 2007 ubwo yari ageze mu gihe cy’ubwangavu, yatangiye kugaragaza ibimenyetso n’imiterere by’abasore , harimo guhinduka kw’ijwi, atangira kuzana ubwanwa, ibituza nk’iby’abasore n’ibindi binyuranye.Kuva icyo gihe nibwo yaba we ndetse n’ababyeyi be batangiye kugira amakenga y’ibiri kumubaho, bamujyana kwa muganga mu bitaro bya CHUK.
Nyuma yo gukura nk'umukobwa ,ibizamini by'abaganga byemeje ko ari umuhungu
Nyuma y’ibizamini binyuranye yakorewe n’umuganga w’umudage witwa Yan, byaje kwemeza ko uyu mwana atari umukobwa ahubwo ari umuhungu wavutse agaragara nk’abakobwa ariko imisemburo(Hormones) y’imbere mu mubiri ari iy’abahungu.
Ibaruwa ya Muganga yemeza ko atari umukobwa ahubwo ari umuhungu
Abaganga babasobanuriye ko habayeho ikibazo cya malformation du sexe mu rurimi rw’igifaransa, ugenekereje twavuga ko habayeho kwirema nabi kw’igitsina cye. Mushiki we akomeza avuga ko kuva icyo gihe muganga Yan yakomeje kumwitaho ,haba kumubaga(Opperation) ndetse no kumutera imisemburo. Gusa ngo ibi nubwo hari icyo byahinduye akagira imiterere y’abasore ntabwo ikibazo cyakemutse kuko igitsina kitiyongererye ngo kimere nk'iby'abandi bagabo bityo abe yabasha gutera inda. Uku kumuvuza bakaba barabibayemo imyaka igera kuri 3(2007-2010) mu bitaro bya CHUK aho yabazwe inshuro zigera muri 4. Kuva icyo gihe akaba yarahise ahagarika amashuri ye kubera iki kibazo.
Urugamba rwo guhinduza izina , gushaka ubufasha no kwitabaza abanyamasengesho
Mushiki we akomeza avuga ko nyuma y’uko bamenye ko umuvandimwe we ari umuhungu atari umukobwa nkuko babyibwiraga hakurikiyeho inzira ndende yo guhinduza irangamimerere ye banyuze mu nkiko.
Nyuma yaho uyu musore ntiyongeye gusohoka mu rugo kubwo kwirinda amagambo y’abantu bamubonagamo abantu babiri. Mushiki we agira ati”Urumva yakuze ari umukobwa kugeza akuze, nyuma aza guhinduka umuhungu. Byaramugoye kubyakira kuber abantu bamubonagamo abantu babibiri, bakamwibazaho byinshi, kugeza n’ubwo yambwiye ati mba numva uwampa nkigira ahandi hantu batanzi nkikorera byampa amahoro”.
Ibaruwa isaba guhinduza amazina
Nyuma yo kubona ko ubuvuzi bwo mu Rwanda ntakindi bwamumarira, umuryango w’uyu musore watangiye kugenda ushakisha ubufasha mu nshuti n’abavandimwe ngo haboneke amafaranga yamujyana kumuvuriza mu bihugu byateye imbere mu buvuzi nubwo batabashije kugira icyo baronka. Uyu musore akomeje kubona binaniranye, yahisemo no kujya mu banyamadini ariko nabyo ntibyagira icyo bitanga. Mushiki we avuga ko umunsi umwe uyu musore yagiye kwirebera minisitiri wubuzima ngo arebe niba hari icyo yamufasha ariko ntibabasha kubonana. Nyuma ngo yagiye no kureba umupasiteri wo muri Restauration Church, amusezeranya ko bizakemuka ariko nyuma biza kwanga ntiyagira icyo amumarira.
Ubufasha bukenewe
Ubwo twamubazaga impamvu batinze kuvuga iki kibazo, mushiki we yadusobanuriye ko iyi myaka yose ishize bari bakigerageza kureba niba hari ubundi buryo babonamo ubufasha ariko bikanga.
Kugeza ubu uyu musore asigaye aba mu rugo , ntahantu ajya yerekeza. Akaba asaba umuntu wese waba afite umutima utabara, kubafasha kugira inkunga yabaha yazabafasha kumuvuza aho ubuvuzi bwateye imbere . Ubwo twamubazaga uko ubu amerewe, yadutangarije ko musaza we iyo umurebye ubona ko koko ari umusore ariko aka akihagarika nk'abakobwa(Yicaye) kuko igitsina cye nanubu kitigeze cyiyongera.
Uwashaka kugira ubufasha atanga Numero ya konti yanyuzaho inkunga ye ni 085653905842 yo muri Banki ya Kigali(BK). Uwashaka ibindi bisobanuro cyangwa kumenya ubundi buryo yafasha uyu muryango yahamagara 0782024357, ikaba ari numero ya mushiki we mukuru ari na we waduhaye aya makuru yose.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO