Umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette wagize izina rikomeye abicyesha filime City Maid, agiye kurushinga n’umukunzi we Ndayikingurikiye Fleury bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Bahavu Jeannette na Ndayikingurikiye bazakora ubukwe mu minsi ibiri; ku wa 17 Ukuboza 2020 na tariki 20 Ukuboza 2020. Kuri ‘invitation’ bavuze ko amakuru arambuye ku bukwe bwabo azatangazwa mu minsi iri imbere.
Ni mu birori byabereye kuri Scheba Hotel byahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya Bahavu Jeannette wagize izina rikomeye abikesha filime ‘City Maid’, ubu atakigaragaramo kubera ko mu mukino yitabye Imana.
Icyo gihe, Bahavu yanditse kuri konti ya Instagram ashima umwami w’umutima we Fleury yita ‘Legend’; ashima Imana ku bw’urugendo rushya binjiyemo bombi ntagusubira inyuma. Yavuze ko yabwiye ‘Yego’ umukunzi we arongera ati “Ni umugisha kukugira ibihe byose.”
Bahavu yambitswe impeta hashize imyaka itatu ari mu munyenga w’urukundo na Fleury wavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko uyu mukobwa atangiye gusohora filime ye yise “Impanga”.
Fleury ni we umufasha gutegura no gutunganya iyi filime iri mu zigezweho muri iki gihe. Ni imwe muri filime nyarwanda zifite amashusho meza, kandi yagaragaje abakinnyi bashya ba filime bafite impano.
Umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid agiye gukora ubukwe na Fleury
Bahavu [Diane] agiye kurushinga na Fleury bamaze imyaka itatu mu munyenda w'urukundo
Bahavu Jeannete avuga ko agiye kurushinga n'umusore w'inzozi ze
Bahavu Jeannette yambitswe impeta y'urukundo ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko
Fleury ugiye kurushinga na Bahavu ni we utunganya filime "Impanga", ndetse aherutse gukora amashusho y'indirimbo "Amateka" y'umuhanzi Yvanny Mpano
Bahavu Jeannette na Fleury bazakora ubukwe ku wa 17-20 Ukuboza 2020
TANGA IGITECYEREZO