Kigali

Ariana Grande yanditse amateka ku rubuga rwa Spotify

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/01/2025 9:01
0


Ariana Grande akomeje kwanikira ibyamamare bigenzi bye muri muzika, aho ibikorwa bye by’umuziki n’ibihangano by’imyidagaduro, birimo kuba ari mu kigero cyiza cy’umuhanzi w’umukobwa ufite abamukurikira benshi kurusha abandi ku rubuga rwa Spotify.



Ku itariki ya 27 Ukuboza 2024, Ariana Grande yatsindiye agahigo ko kugira abakunzi benshi kurusha abandi ku rubuga rwa Spotify aho yageze ku bakunzi 123,700,287 mu kwezi.

Ubwiyongere bw’abakunzi ba Ariana Grande bufite inkomoko mu ndirimbo zagiye zikundwa cyane  nka “Santa Tell Me” ifite umwanya ukomeye mu bihe by’iminsi mikuru, ndetse na "We Can’t Be Friends (Wait for Your Love)", indirimbo ye nshya ya 2024. Byongeye kandi, indirimbo zo mu film Wicked nka “Defying Gravity”, “What Is This Feeling?” ndetse na “Popular” yakoranye na Cynthia Erivo, zatumye abakunzi ba Ariana Grande biyongera ku bwinshi.

Ariana Grande yegukanye umwanya wa mbere ku rubuga rwa Spotify, asimbura Taylor Swift wari umaze igihe kinini afite agahigo ko kugira abamukurikira benshi. Taylor Swift yari amaze igihe kinini agira agahigo ka Spotify, ariko ku itariki ya 17 Gicurasi 2024, yabarirwaga abakunzi  116,229,071. Ariana Grande amaze kwigarurira umwanya wa mbere.

Si mu muziki gusa aho Ariana Grande agaragaza impinduka, kuko na  filime Wicked ikomeje gukundwa cyane. Iyi filime yasohotse nk’isomo rishya kuri Broadway, yashimangiwe n’umwanya Ariana ariho muri rol ya Glinda, "The Good Witch" muri iyo filime.

Wicked yinjije amafaranga angana na $697,615,000 nk’amafaranga yinjijwe muri box office, ikaba imaze kuba filime iturutse mu mikino y’imyidagaduro ya Broadway ifite umusaruro mwiza muri sinema.

Ariana Grande arakataje kandi mu bijyanye n’imyidagaduro, aho abamukurikira bakomeje kuzigama amasezerano agezweho. Uyu muhanzi ukomeje kwagura ibikorwa bye, ni umwe mu bahanzi bakomeje kuzamuka mu rugendo rwabo rwo gukora indirimbo zikundwa kandi yihariye ikuzo ku rubuga rwa Spotify. Kuri ubu, yigaruriye imitima y’abakunzi benshi mu buryo bushya bwo guhuza umuziki n’imyidagaduro.

Bruno Mars, umuhanzi ukomeye mu njyana ya pop, yegukanye agahigo k’umuhanzi w’umugabo ufite abakunzi benshi ku rubuga rwa Spotify. Ku itariki ya 11 Mutarama 2025, yageze ku 146,232,306 abamukurikira, aho bikozwe n’indirimbo ze zakunzwe cyane nka "Die with a Smile" yakoranye na Lady Gaga ndetse na “APT.” yakoranye na Rosé. Coldplay, nayo ikomeje kugira umwihariko ku rubuga rwa Spotify, aho bageze ku 96,459,910 abamukurikira ku itariki ya 28 Ukuboza 2024 nk'uko tubikesha NME Billboard.

Ariana Grande  ahagaze neza kuri Spotify

Ibikorwa bye bikomeje gutuma umubare w'abakunzi be wiyongera  

">Santa tell me ya Ariana Grande ikundwa cyane mu minsi mikuru

">

Umwanditsi : KUBWAYO Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND