Ishimwe Vestine ukomeje kwigarurira imitwe y'ibitangazamakuru kubera ubukwe bwe na Ouedraogo Idrissa ukomoka muri Brukina Faso, kwihangana byamunaniye urukundo ruramusaga atera imitoma umukunzi we abinyujije kuri Instgram.
Ishimwe
Vestine wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu itsinda ahuriyemo
na Murumuna we Dorcas Kamikazi, yanyujije ubutumwa bwuje urukundo ku rubuga rwe
rwa Instgram atera imitoma umukunzi we Ouedraogo Idrissa ukomoka muri Brukina
Faso.
Mu Magambo aherekejwe n'amafoto atandukanye yanyujije ku rukuta rwe rwa Instgram, Ishimwe Vestine yagize ati ”Ndi umuntu uhirwa kuba ngufite mu buzima bwanjye, umpa impamvu igihumbi zo kumwenyura buri munsi. Uri uw’agaciro cyane, kugukunda ni cyo kintu cyonyine gituma ubuzima bwanjye buba ubw’agaciro.
TANGA IGITECYEREZO