Kigali

"Ni umugisha kukugira"-Diane [City Maid] nyuma yo kwambikwa impeta y'urukundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/07/2020 15:38
0


Umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette uzwi kandi nka Diane muri City Maid yambitswe impeta y’urukundo [Fiançailles] n’umukunzi we Ndayikingurikiye Fleury amuteguza kubana akaramata.



Ni mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, kuri Scheba Hotel byahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya Bahavu Jeannette wagize izina rikomeye abikesha filime ‘City Maid’. 

Bahavu yanditse kuri konti ya Instagram ashima umwami w’umutima we Fleury yita ‘Legend’; ashima Imana ku bw’urugendo rushya binjiyemo bombi ntagusubira inyuma. Yavuze ko yabwiye ‘Yego’ umukunzi we arongera ati “Ni umugisha kukugira ibihe byose.”

Bahavu yambitswe impeta hashize imyaka itatu ari mu munyenga w’urukundo na Fleury wavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko uyu mukobwa atangiye gusohora filime ye yise “Impanga”. Fleury ni we umufasha gutegura no gutunganya iyi filime iri mu zigezweho muri iki gihe.

Byari ibirori by'agatangaza kuri bombi, ku munsi ufite igisobanuro gikomeye ku rukundo rwabo

Diane yavuze ko yishimira kugira mu buzima bwe umusore yita "umunyabigwi"

Fleury yagize ati "Yavuze 'Yego'. Uyu ni Umwamikazi w'umutima wanjye."

Fleury afasha Diane mu ikorwa ry'amashusho ya filime ye yise "Impanga"

Diane yashimye Imana ku bw'intambwe iganje ateranye n'umukunzi we yarutishije abandi bose

Fleury asanzwe afotora akanafata amashusho ya filime "Impanga" ifite igikundiro muri iki gihe akaba n'umwe mu batunganya indirimbo z'abahanzi cyane cyane abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND