RFL
Kigali

Padiri Uwimana yasohoye indirimbo nshya yise 'Diamond of God=Maria' ayitura Abamama bose-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2019 18:11
4


Padiri Uwimana Jean Francois usingiza Imana mu njyana ya Rap n'izindi zikundwa cyane n'urubyiruko, wamamaye cyane mu ndirimbo 'Gusenga','Nyirigira', 'Uhoraho' n'izindi, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Diamond of God=Maria' irimo ubutumwa yatuye abamama bose muri rusange.



"Diamond of God=Maria" ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye ko 'Diyama y'Imana ari Mariya'. Umuraperi Uwimana Jean Francois usanzwe ari umupadiri muri Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Nyundo yabwiye Inyarwanda.com ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya mu rwego rwo gukora ibikunzwe kwirengagizwa n'abandi bahanzi aho bo bakunze kuririmba abakobwa, bityo we akaba yarahisemo kuririmba 'abamama'. Ati "Nayise gutyo kugira ngo nyiture abamama bose."


Padiri Uwimana Jean Francois yagemeye ubutumwa abamama

Padiri Uwimana abajijwe impamvu yahimbiye abamama indirimbo, yavuze ko bakunzwe kwirengangizwa cyane ati "Abamama twarabibagiwe iyi ndirimbo bagomba kuyiyumvamo kuko kenshi abahanzi baririmba abakobwa, njyewe rero nahisemo abamama". Muri iyi ndirimbo ye nshya, Padiri Uwimana avuga ko Mariya ari ikirezi cyera akaba yarahanzwe n'Imana. Aya magambo kimwe n'andi atandukanye yumvikana muri iyi ndirimbo, Padiri Uwimana avuga ko yayageneye abamama bose muri rusange.


"Uri ikirezi cyera, tuvuge ibigwi byawe, wowe wahanzwe n'Imana nta muntu musa. Niremeye uwanjye namushushanya gute?" Mirukiro y'abanyabyaha n'abarushye, Mubyeyi wa Kiliziya, wowe wabyaye uwo hejuru,.." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo 'Diamond of God=Maria' tuyagenekereje mu kinyarwanda na cyane ko indirimbo yose iri mu rurimi rw'Igiswahili. Padiri Uwimana yatangarije INYARWANDA ko nyuma y'iyi ndirimbo afite indi mishinga itandukanye yiteguye kugeza ku bakunzi b'umuziki we ndetse yanavuze ko hari n'urugendo ateganya kugirira i Burayi.

UMVA HANO INDIRIMBO 'DIAMOND OF GOD=MARIA' YA PADIRI UWIMANA


REBA HANO 'NYIRIGIRA' INDIRIMBO YA PADIRI UWIMANA


REBA HANO 'GUSENGA' INDIRIMBO YA PADIRI UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wede4 years ago
    Bahe musa aka karengetse. Tujeze tuyimbe kiswahili yangu inaisha pale
  • Bebe4 years ago
    Congz
  • Rafiki4 years ago
    Huyu nahitika ni mkali sana.
  • Kaka4 years ago
    Uyu musaza ko arenze jama





Inyarwanda BACKGROUND