Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda rwatangiye kuvugwa mu mpera z'umwaka wa 2016, kuva icyo gihe itangazamakuru ryakomeje guhanga amaso urukundo rw'aba bombi b'ibyamamare cyane ko Anita Pendo ari umunyamakuru ukomeye kuri RBA, igitangazamakuru cy'igihugu mu gihe Alphonse Ndanda we ari umukinnyi uzwi cyane mu mupira w'amaguru.
Nyuma y'igihe gito havugwa ko bakundana uyu muryango waje kwibaruka umwana wabo wa mbere w'umuhungu mu mwaka wa 2017. Mu minsi micye ishize Anita Pendo yaje kwibaruka umwana wa kabiri w'umuhungu yabyaranye na Alphonse Ndanda. Nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri, Nizeyimana Alphonse Ndanda yatangaje ko nta gahunda yindi afitenya na Anita Pendo ndetse ko urukundo rwabo rwarangiye.
Uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru yabwiye Inyarwanda.com ko kuva muri Gashyantare 2018 atabana na Anita Pendo cyane ko nk'uko yanabyanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha yatangaje ko we atuye ku Kacyiru mu gihe Anita Pendo we atuye i Remera bakaba batakibana. Ndanda avuga ko kuri ubu ikimuhuje na Anita Pendo ari abana babyaranye ari bo Tiran na Ryan. Ahamya ko nta kindi kimuhuje na Anita.
Nizeyimana Alphonse Ndannda yatangaje ko kuri ubu yatangiye ubuzima bwe bushya butarimo Anita Pendo ndetse anahamya ko Anita nawe yatangiye ubuzima bwe bushya. Ndanda arasaba abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko bibaye byiza ntawakongera kumubaza ibijyanye n'umubano we na Anita Pendo cyane ko nta mubano uhari udasanzwe uretse abana babyaranye.
Ndanda yatangaje ko yatandukanye na Anita Pendo avuga ko adashaka uwongera kumubaza kuri uyu babyaranye abana babiri
Aganira na Inyarwanda Nizeyimana Alphonse Ndanda yabajijwe n'umunyamakuru amwe mu makuru yagiye atangaza mu minsi ishize ko yaba abana na Anita Pendo, we atangaza ko hari ibyo yatangaje yego ariko agahamya ko yabitangaje igihe Anita yari atwite bityo akaba yararengeraga umwana ngo hatagira amakuru anyuranye amwandikwaho. Yagize ati:
Iyo nza kuvuga ko tutabana kiriya gihe hari abari gutangira kwandika ngo umwana si uwanjye, umwana, umwana ...Njye rero nahisemo kurengera isura y'umwana ariko kuri ubu navugisha ukuri nta kibazo. Njye na Anita Pendo buri wese yatangiye ubuzima bwe ntabwo tubana hashize igihe tutabana gusa ariko mwubaha nk'umubyeyi wambyariye abana babiri b'abahungu nkunda cyane.
Mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga Nizeyimana Alphonse Ndanda yagize ati" Amaso yange ari kuri #Tiran #Ryan ibindi abantu bibwira ni ibyo bibeshyera sibyo, abambaza ibijyanye na mama wabo murekere aho ndabasabye, abanyandikira babimbaza ukuri kwabyo ni uko ntabana nawe ntuye Kacyiru agatura Remera. Mfite ubuzima bwanjye nawe akagira ubwe bityo ndumva ndi mu nzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n'abana banjye "#Tiran #Ryan" Aya magambo aragaragaza byeruye ko Anita Pendo na Nizeyimana Alphonse Ndanda bamaze gutandukana burundu.
Anita Pendo na Ndanda batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri
TANGA IGITECYEREZO