RFL
Kigali

Ndanda umugabo wa Anita Pendo yasubije ababashinja kubyara indahekana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/08/2018 15:36
1


Nizeyimana Alphonse [Ndanda] umunyezamu wa AS Kigali akaba n’umugabo w’umushyushyarugamba ubifatanya n’akazi k’itangazamakuru, Anita Pendo avuga ko kuba barahise bakurikiza umwana wa mbere ari icyemezo kitahubukiweho. Ngo avuga ko Anita hari umwana yasize mu cyaro nta makuru bafite.



2017 yafunguye shapitire y’ubuzima bushya bwa Anita Pendo. Hejuru yo kuba ari umushyushyarugamba[MC] mu birori bikomeye n’ahandi hanyuranye yifashishwa, akumva na benshi kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda; uyu mubyeyi yatangiye kumvikana mu mitwe ya benshi mu rukundo rushya na Ndanda Alphonse.

Mbere ya Mata 2017 nibwo byatangiye kuvugwa ko Anita Pendo yaba atwite umwana wa mbere. Yakunze kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye yewe akanifashisha imbuga nkoranyambaga akoresha ahakana iby’aya makuru. Yisanze afite gusobanura iby’umwana byavugwaga y’uko yabyariye mu cyaro akamusiga i Gahini mu karere ka Kayonza.

Icyo gihe yakoresheje instagram ye yerura ko atwite ahakana  iby’umwana byavugwaga ko yabyariye i wabo. Agira ati “Reka mbisobanure neza…nakomeje kubona hari abandika ngo nasize umwana i Gahini, nta mwana mfite uba i Gahini! Mwe murimo kubyandika mubanze mutekereze ndetse muperereze ku byo muvuga.

Nkunda abana sinahisha umwana mufite kuko ni cyo kintu gishimishije mu buzima gitera n’ishema umubyeyi. Murindire uwo Imana izaduha ibindi mubireke. Umwana ari mu nzira! Ibi byaracogoye yibaruka umwana w’imfura ku wa 29 Kanama2017.

Muri Nyakanga 2018 nibwo yemereye INYARWANDA ko atwite inda ya kabiri. Byakurikiwe n’inkuru z’abamushinja kubyara indahekana no kudasobanukirwa ibijyanye no kuboneza urubyaro. Anita yifashishije konti ya Instagram yasubije abamwandikiye ko ntawe yigeze atakira ubukene, asobanura ko nta gihunga afite mubyo akora. Ati  “Nta gihunga, nta guhungabana,nta maganya ahubwo ndavuga Imirimo Imana ikora ndetse no gukomera kwayo ndagutegereje kibondo cyanjye….Sinari nasabiriza njye n’umwana wanjye nta kibazo dufite, urahangayikira ubusa”.

Umugabo we Ndanda yabwiye Isango Star ducyesha iyi nkuru ko icyemezo cyo kubyara umwana wa kabiri ari ibintu baganiriyeho mbere y’uko bemeranya kurema undi muntu wa kabiri [ni umuhungu]. Yagize ati “Kubyara ni byiza kandi ukora ibintu wabipanze, ntakibazo na kimwe. Nta kintu cyadutunguye nta kimwe. Ahubwo abantu bavuga ngo byaradutunguye cyangwa ngo byagenze ukundi kundi sinzi aho babivana. Umuntu wese burya agira gahunda ziwe. Ni ibintu twapanze turanabivuga aravuga ati ‘reka tubyare undi mwana’…,”

Ndanda yavuze ko kubyara abana babiri bakurikiranye byoroshye mu kubarera, kubitaho n’ibindi byinshi baba basaba. Yihanije abantu bose bakomeje kuvuga ko bagiye kubyara indahekana, avuga ko atari impanuka. Ati “Ntabwo ari impanuka. Nihazagire n’umuntu njye nongera kumva avuga iki ni iki. Ntabwo ari impanuka, abantu bagenda bavuga ibintu bitandukanye sinzi ntazi ibyo ari byo. Ni ibintu twapanze turavuga tuti reka tubyare abana babiri tubarere tugifite imbaraga.”

Ku nkuru yasakaye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bivugwa y’uko hari umwana Anita Pendo yasize mu cyaro i Gahini, yasubije ko atari byo. Yavuze ko umwana abaye ahari nawe yari kubimenya kandi ngo umwana ni umugisha bari gufatanya kumurera. Ati “ Ibyo bintu ntabwo ari byo. Abantu nyine nibyo nkubwira  bavuga ibintu bitandukanye. Ibyo bintu ntabwo ari byo nta n’ubwo byigeze bibaho. Nta n’ubwo ari ko bimeze. Nta wundi mwana agira,…”

Ngo kuko aba azi neza ko atari ukuri ibivugwa ku mugore we ntakibazo abigiramo. Yemeza ko umwana abaye ahari batamuhisha, asaba abantu gusiba mu mitwe ibyo bishyizemo ko Anita Pendo afite umwana mu cyaro. Ati “Abo bantu ahubwo babisibe mu mitwe yabo sinzi impamvu babivuga.”

anita pendo

Anita Pendo na Ndanda baritegura kwibaruka ubuheta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline6 years ago
    YEGORATA NDANDA UJYUBIHAKANA WEMYE NTIBAKAGUSEBEREZE UMUGORE NGO YARASSANZWE AFITUNDI MWANA MUCYARO KANDI WARASANZARI ISSUGI!!!!





Inyarwanda BACKGROUND