Umuhanzi Davido ukunzwe cyane muri Afurika n’isi yose muri rusange agiye kugaragara muri filime yo muri Hollywood yakunzwe cyane “Coming To America” irimo ibyamamare bitandukanye nka Eddie Murphy, Arsenio Hall n’abandi.
Davido Adeleke umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri
Afurika akaba yaratwaye ibihembo bikomeye cyane muri muzika birimo nka BET
Award n’ibindi bitandukanye, agiye kugaragara muri filime “Coming To America 2”
izasohoka muri uyu mwaka, filime yatangiye gusohoka kuva kuwa 26 Kamena 1988.
Coming To America 2 filime Davido agiye kugaragaramo
Amakuru avuga ko uyu muhanzi yamaze gushyirwa ku
rutonde rw’abazagaragara muri iyi filime yakunzwe cyane kuva yatangira gusohoka
mu mwaka wa 1988. Iyi filime iri mu bwoko bwa filime z’uruhererekane. Coming To America
yakinwemo n’ibyamamare bikomeye muri Hollywood harimo nka Eddie Murphy, Arsenio
Hall, James Earl Jones na Paul Bates nk’abakinnyi b’imena muri iyi filime.
Ibindi byamamare bikomeye bizagaragara muri iyi filime
“Coming To Amerika 2” harimo nka Jermaine Fowler, Wesley Snipes,Tracy Morgan,
Leslie Jones, Kiki Layne, Umuraperi Rick Ross, Luenell, Rotimi, Teyana Taylor
na Michael Blackson.
Nyuma y'aya makuru abafana b’uyu muhanzi byabashimishije
cyane. Davido aherutse gusohora indirimbo yise “Fem” yakunzwe cyane ikimara
gusohoka aho yatumye aca agahigo k’umuhanzi wo muri Nigeria ufite indirimbo yagize
Views (abayirebye) Miliyoni imwe kuri Youtube mu gihe gito cyane.
Iyi ndirimbo “Fem” yagize Views miliyoni imwe n’ibihumbi
Magana inani (1.8 M Views) mu masaha 22 gusa, Fem ni imwe mu ndirimbo ziri kuri
alubumu ye ya kane “A Better Time” ategura gushyira hanze muri kuno kwezi.
Src: All Africa & Vanguard
TANGA IGITECYEREZO