RFL
Kigali

Sylvester Stallone yahishuye filime 3 yicuza kuba yarakinnye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/04/2024 17:33
0


Icyamamare muri Sinema, Sylvester Stallone, benshi bita 'Rambo', yavuze filime 3 yicuza kuba yarakinnye anavuga n'impamvu azicuza.



Sylvester Stallone umukinnyi wa filime w'icyamamare, wakunzwe cyane muri filime z'imirwano, aho benshi banamwitirira filime yakinnye zanditse amateka nka 'Rambo', cyangwa 'Rocky'. Uyu mugabo uri mu bamaze igihe bakomeye muri Sinema, yahishuye ko nubwo hari filime nyinshi yakinnye zamuzamuye, gusa ko afite izindi yicuza kuba yarazikinnye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yatangiye mu gikorwa ngaruka mwaka cya 'Beyond Fest 2024' gihuza ibyamamare muri Sinema n'abafana. Ubwo Stallone yagarukaga ku rugendo rwe muri Sinema, yagize ati: ''Iyo nsubije inyuma nkareba aho navuye rwose bintera ishema, ariko ntibivuze ko mu hahise hanjye ntacyo nakoze nicuza koko ibyo nicuza ndabifite''.

Stallone 'Rambo' yavuze filime 3 yicuza kuba yarakinnye

Sylvester Stallone yagize ati: ''Navuga ko mfite filime 3 nicuza kuba narakinnye muri filime nyinshi maze gukina. Iya mbere ni Rhinestone nakinnye mu 1984, iya kabiri ni Stop Or My My Will Shoot nakinnye mu 1992, indi ni Judge Dredd nakinnye mu 2007''.

Yakomeje ati: ''Impamvu nicuza izi filime n'uko zose zihuriye ku kuba mbere y'uko nzikina abajyanama banjye bambuzaga bambwira ko iyi mishinga ya filime itari myiza ku izina ryanjye ariko sibyiteho. 

Zose ntabwo zigeze zikundwa kandi ntanikintu kinini zanyinjirije. Nabikoraga kuko nari mfite inyota yo gukora filime nyinshi zikajya ku isoko ntabanje kureba niba ari filime zizagira ingaruka nziza kuri njye na kompanyi''.

Yavuze ko izo filime yazikinnye azihubukiye birangira nta kintu zimwinjirije kandi ntizanakundwa

Stallone w'imyaka 77 yasoje abwira abakinnyi ba filime bakibitangira ko bagomba kwirinda kujya bemera gukina muri filime uko babonye bashaka ubwamamare n'ifaranga. Yababwiye ko ari byiza kubanza kumenya ikintu cya ngombwa bazakura muri iyo filime mbere yo kwemera kuyikina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND