RFL
Kigali

Joseline wo muri Orcheste Impala yahuje abarimo Mavide muri filime y'uruhererekane ‘Impeta’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/04/2024 15:16
1


Umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi uri mu bagezweho, Joseline Niyonsenga, yatangiye gushyira hanze filime y’uruhererekane yise ‘Impeta’ ni nyuma yo kubona uburyo filime ye ya mbere yise ‘La Vie’ yakiriwe neza mu gihe gito bikamuha imbaraga zo gukora indi.



Kuva mu 2023, ni bwo Joselyne yatangiye urugendo rwo gukora no gutunganya filime, ni nyuma y’imyaka irenga 10 ishize ari muri Orchestre Impala yamamaye mu ndirimbo zinyuranye za Karahanyuze, ndetse muri iki gihe ikora ibitaramo byinshi.

Urugendo rwo gukora filime yaruhereye kuri ‘La Vie’, ariko yari amaze igihe kinini akina muri filime z’abandi zirimo nk’izo yahuriyemo n’abarimo ‘Miss Nyambo, ‘Killaman’ n’abandi benshi.

Yabwiye InyaRwanda ko uko filime ‘La vie’ yakiriwe ari byo byamuhaye imbaraga zo gutegura indi filime nshya yise ‘Impeta’.

Ati “Iyi filime ‘La Vie’ yampaye imbaraga, kuko abantu bayakiriye neza ndetse yanteye imbaraga zo kugumya gukora, kuko ibyo dukora uyu munsi iyo bikunzwe na benshi kurusha ejo hashize wumva hari ikindi kintu ugomba gukora.”

“Rero yampaye imbaraga! Yandemyemo icyizere nabonye ko ninkomeza gukora cyane bizakunda.”

Filime ye ‘Impeta’ yayishyize hanze guhera mu cyumweru gishize.  Yibanda ku musore urwaye ‘Pararize’ uhora yicaye mu kagare [Akina yitwa Eric], aho aba afite umukozi wo mu rugo rwitwa ‘Mavide’ [No mu buzima busanzwe niko yitwa].

Umukunzi wa Mavide yishimira cyane Eric kugeza ubwo atangiye urugendo rw’urukundo nawe akirengagiza Mavide. Ibi bituma Mavide abaho afitiye umujinya umukoresha we, ndetse rimwe na rimwe akora ibikorwa byo gutoteza Eric n’ubwo aba ari umukoresha we.

Joselyne yavuze ko gukora filime byaturutse ku gihe yamaze akina muri filime z’abandi, yiyemeza gushyira itafari rye ku rugendo rwa cinema mu Rwanda.

Uyu mugore avuga ko kuba asanzwe ari umuririmbyi muri Orchestre Impala bitabangamira imirimo ye yo gukina no kuyobora filime. Ati “Navuga ko ari ibintu byuzuzanya, kuko byombi bishakimiye ku kwidagadura, rero biranyohera cyane kubihuza.”

Mu 2021 ni bwo Joseline yinjiye mu bakinnyi ba filime abifatanya n’urugendo rwo kuririmba muri Orchestre Impala yubatse amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda.

Kuva icyo gihe yiyambajwe muri filime zirimo ‘Umuturanyi’ ya Clapton, ‘The Message’ ya Nyambo, ‘My Heart’ ya Killerman na ‘Ndirirende’ ya Nyirankotsa.

Yabwiye InyaRwanda ko yakuze yifuza kugira filime ye bwite n’ubwo urugendo rwe rwatangiriye mu kugaragara muri filime z’abandi.

Yagize ati “Impamvu natangiye gusohora filime yanjye nuko ari nzozi nari mfite. Kuva ngera muri cinema numvaga intego ari ukugera kure kandi nkagira filime yanjye atarugukina mu z’abandi gusa.”

Joseline avuga ko ashaka gushyira itafari rye ku rugendo rwa cinema yo mu Rwanda, kandi ari no gutekereza gukora filime y'uruhererekane igaruka ku buzima bwo mu rugo.

Iyi filime yatangiye gushyira hanze ifite ibice birangira. Ati “Nzagaragaza imibereho ya buri munsi. Abantu bambwiye ko mfite igitekerezo cyiza, ariko kuba nkora filime ikarangira si byiza, ahubwo nakora filime y'uruhererekane ku buryo abantu bazajya bayikurikirana buri munsi'.

Uyu mugore avuga ko icyerekezo cye ari ugukora filime zifite icyo zihindura ku buzima bw'abantu. Ati "Tuzakomeza gukina ubuzima bubaho, bwawe, bwanjye, ubwa bene wacu n'abandi bose. Ni bwa buzima duhura nabwo mu rugo."

 

Umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi muri Orcheste Impala, Joseline watangiye gushyira hanze filime ‘Impeta’ 


Joseline yavuze ko iyi filime ye 'Impeta' ayitezeho kumwagurira amarembo mu rugendo rwa cinema

Ben akina yitwa Kevin muri filime ‘Impeta’
 

Rwego Yves akina muri filime ‘Impeta’ yitwa Manzi

Emelyne ukina yitwa Mimi
 Alice akina yitwa ‘Aniya’ muri filime ‘Impeta’
Umunyarwenya Mavide ukina muri filime ‘Impeta’ ari umukozi wo mu rugo- Uyu musore yamenyekanye mu bitaramo bya Gen- Z Comedy, ndetse agaragara cyane muri filime z'umunyarwenya Nyaxo

Nyirankotsa ukina yitwa Mama Ganza- Aba ari Mukase wa La Vie muri filime ‘Impeta’ 

Evaritse ukina yitwa Ganza


Muhoza Jean Paul ukina muri filime ya mbere ya Joselyne yitwa ‘La Vie’

 

Iradukunda Jean de Dieu ukina yitwa Kagufuri

KANDA  HANO UREB AGACE KA MBERE KA FILIME ‘IMPETA’ IGARAGARAMO ABAKINNYI BAGEZWEHO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gloriose 1 week ago
    Ni filme nziza pe





Inyarwanda BACKGROUND