RFL
Kigali

Nsabimana uzwi nka 'Ndandambara' mu ndirimbo nshya yasabye Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ngo batsinze COVID-19-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/04/2020 13:38
0


Mu gihe u Rwanda n’Isi bugarijwe na Covid-19 iterwa na Coronavirus, bamwe mu bayobozi, abahanzi n’abandi bafite amazina azwi baratanga ubutumwa bw’ihumure bw’uko abantu nibashyira hamwe iki cyorezo kizatsindwa.



Birasaba uruhare rwa buri wese mu guhangana n’iki cyorezo kimaze amezi atatu gikwirakwira mu bihugu bitandukanye. Ubu imibare irerekana ko abarenga Miliyoni imwe ku Isi bamaze kwandura COVID-19.

Umuhanzi Nsabimana Leonard uzwi nka ‘Ndandambara ikospeed’ kubera indirimbo yise ‘Ndandambara yandera ubwoba’ yakoreshejwe mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora, yasohoye indirimbo nshya yise “Covid-19 Ndandambara”.

Aririmba avuga ko Abanyarwanda banyuze muri byinshi bikomeye kandi ko babitsinze bashyize hamwe.   

Ibi ngo ni urugero rwiza rwerekana ko no muri iki gihe bashyize hamwe batsinda icyorezo cya Covid-19.

Avuga ko ibi bisaba ko buri wese akaraba intoki neza n’amazi meza, akubahiriza gahunda yo ku guma mu rugo, gusiga metero imwe hagati ye n’undi muntu n’ibindi. 

Ndandambara yabwiye INYARWANDA, ko yakoze iyi ndirimbo agira ngo agarure icyizere mu bantu kandi abumvishe ko Covid-19 izatsindwa nibashyira hamwe.

Yagize ati “Natanze umusanzu wanjye mbwira abantu ko nibubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima iki cyorezo tuzagitsinda n’ubwo hari abihebye bumva ko iki cyorezo kitazarangira.” 

Yakomeje ati “Nifashishije indirimbo ‘Ndandambara’ yamenyekanishije ndayivugurura kugira ngo nange umusanzu wanjye mbwira abantu gukomeza kugira icyizere muri iki gihe bumva ko bizakemuka.”

Uyu muhanzi avuga ko muri iki gihe abahanzi badakwiye kuryama ahubwo ko basabwa gukoresha ijwi bafite barema agatima Abanyarwanda muri ibi bihe u Rwanda n’Isi byugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.  

Ndandambara uririmba mu rurimi shami rw'Ikinyarwanda (Ikigoyi), yavuze ko iyi ndirimbo yabanje kuyishyikiriza Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) mbere y’uko isohoka.

Avuga ko bayishimye ndetse bamwemerera ko bazamufasha mu bijyanye no kuyimenyekanisha.

Ndandambara yaririmbye asaba Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza kugira ngo batsinde Covid-19

Nsabimana uzwi nka Ndandambara yasohoye indirimbo nshya yise "Covid-19 Ndandambara"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "COVID-19 NDANDAMBARA" YA NDANDAMBARA IKOSPEED

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND