Muri iki gihe Isi yugarijwe na COVID-19 aho benshi bagizweho ingaruka n'iki cyorezo, umubyeyi (Se) w’umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, Lady Gaga yasabye inkunga ingana n’ibihumbi Mirongo itanu {50,000$} by’Amadorari ngo yihembere abakozi be.
Joseph Germanotta, umwe mu babyeyi b’uyu muhanzi,
asanzwe ari umushoramari ufite Resitora. iyi Restora ye muri ibi bihe ntabwo iri
gufungura imiryango kubera amabwiriza yatanzwe n’ibihugu
bitandukanye asaba inzu zihuriramo abantu benshi nka Resitora, utubari n’ibindi
bifunga mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.
Se wa Lady Gaga afite resitora ikomeye muri Amerika
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye yaje gusiba
kubera amagambo atari meza yabwiwe n’abantu
nk'uko byatangajwe na Newsweek, uyu mubyeyi yari yanditse yinginga abantu kumufasha bakamuha
amafaranga agahemba abakozi be bari kubaho nabi bigoranye kuko batari gukora akazi
muri Resitora yitwa “Joanne Tarattoria”yari ibatunze.
Mu butumwa bwa Germanotta yagize ati “Ndi gukora ibishoboka
byose, ariko twafunze Joanne ukwezi kose, dukeneye amafaranga yadufasha guhemba
abakozi byadushimisha”.
Germanotta akomeza agira ati “Nk'uko imiryango
igikomeje gufungwa abakozi bakeneye ibintu by'ibanze nkekerwa nk’ubwishingizi, ubukode, amazi n’umuriro mu
mazu babamo, gusa nibura 50,000$
byabafasha bakabona ibyo kurya, ayo
kwivuza no kwita ku bana babo mumfashe muyampe”.
Yasabye inkunga y'ibihumbi 50 by'amadorali ahabwa urw'amenyo
Nyuma y’ubu butumwa bamwe mu bantu bamusubije nabi
cyane bamwibasira. Mu butumwa bahuriyeho ari benshi bamubwiraga ko yabaza iyo nkunga
umukobwa we Lady Gaga w’umuherwe ngo kuko ayo mafaranga kuri we ari ubusa.
Umwe witwa
Cat kuri Twitter yagize ati ”Uri umukire kandi n’umukobwa wawe akize birenze urugero, kuki
wasaba abandi bantu?”. Undi witwa Cindy Maier nawe yunzemo ati “Kuki utayatse
umukobwa wawe ngo agufashe uhembe abakozi? Reka ibyo urimo …”. Hari n’ubundi butumwa
bwinshi bwamwibasiye.
Lady Gaga ari mu bahanzikazi bakize ku Isi. Mu mwaka
wa 2019, yari afite amafaranga agera kuri Miliyoni 39.5 z’amadorari y'Amerika nk'uko
urubuga Forbes rwabitangaje, akaba yaraninjije asaga Milioni 300$ mu kugurisha
Album, ibitaramo n’ibindi.
Lady Gaga ari mu bahanzi bakize cyane ku Isi
Lady Gaga hamwe na Se wahawe urw'amenyo
Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO